Nigeria yatangaje ko mu byumweru biri imbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizayoherereza abasirikare 200 bazayifasha kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze igihe kinini igaba ibitero ku basivile batuye mu gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba.

Kuva mu mwaka ushize, Perezida Donald Trump wa Amerika yamaganye ibitero by’iyi mitwe bikunze kugaragaramo ubushimusi, asobanura ko byibasira abakirisitu gusa. Yashinje Leta ya Nigeria kutagira icyo ibikoraho.

Mu ijoro rya tariki ya 26 Ukuboza 2025, ingabo za Amerika zagabye igitero ku birindiro by’umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Islamic State muri Leta ya Sokoto iri mu majyaruguru ya Nigeria, bivugwa ko byasenyewemo ibikorwa byinshi by’ibyihebe.

Umuvugizi w’ingabo za Nigeria, Gen Maj Samaila Uba, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko igihugu cyabo cyasabye Amerika kucyoherereza abasirikare ko kugifasha guhangana n’iyi mitwe.

Uyu musirikare yasobanuye ko Amerika yemeye kohereza abasirikare 200 muri Nigeria ariko ko batazajya ku rugamba rwo guhangana n’iyi mitwe, kuko bazajya batoza ingabo zabo, banazigire inama y’uko zigomba kwitwara.

Yagize ati “Izi ngabo ntabwo zizajya ku rugamba, nta ruhare rutaziguye zizagira mu bikorwa bya gisirikare. Ingabo za Nigeria zizakomeza zibiyobore, zifate ibyemezo by’uko ibikorwa bigomba kugenda.”

Mu cyumweru gishize, Amerika yohereje muri Nigeria itsinda rito ry’abasirikare, bigaragara ko ryaba ryagiye guharura inzira y’ibi bikorwa byo gutanga ubufasha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE