Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga kunyagirwa na APR FC muri Stade Amahoro, yongeye kuhatsindirwa na Al Hilal SC yo muri Sudani ibitego 4-0.
Ni mu mukino wo ku munsi wa 15 wa Rwanda Premier League 2025/2016 wakinwe kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi n’imwe n’iminota 30.
Nk’uko byari byitezwe, Rayon Sports yatangiye umukino irushwa yanafata umupira igahita iwutakaza.
Ku munota wa 10 gusa Al Hilal yahise ifungura amazamu ku gitego cya Elhadji Kane ku ishoti ryatewe rikubita igiti cy’izamu rihita rimusanga arishyira mu nshundura nyuma y’uko ba myugariro ba Rayon Sports bari bagize ngo habayemo kurarira.
Nyuma y’uko Murera itsinzwe igitego noneho yasubiye gukinira inyuma cyane bikanatuma Al Hilal nayo itabona uburyo bwinshi imbere y’izamu. Umukino wakomeje urimo amakosa menshi yakorerwaga hagati mu kibuga.
Rayon Sports n’uburyo yabaga igiye ibona imbere y’izamu yisangaga hari umukinnyi wayo warariye. Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Al Hilal yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Salah Eldin na Ernest Luzolo hajyamo Ousmane Diouf na Girumugisha Jean Claude.
Izi mpinduka zahise zigira ingaruka dore ko ku munota wa 55 Girumugisha Jean Claude yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo gucomekerwa neza umupira.
Ku munota wa 59 Al Hilal yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Abdelrazig Taha ahawe umupira na Adama Coulibali wabanje gucenga Yannick Bangala na Mugisha Yves.
Mbere y’uko umukino urangira ku munota wa 90+5 Girumugisha Jean Claude ukomoka mu Burundi yatsinze igitego cya kabiri cye muri uyu mukino naho kiba icya kane cya Al Hilal.
Umukino warangiye Al Hilal itsinze ibitego 4-0 ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 35.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE