Ikipe ya APR FC yanganyije na Al Merrikh SC yo muri Sudani mu mukino utavuzweho rumwe mu bijyanye n’imisifurire.
Uyu mukino wo ku munsi wa 15 wa Rwanda Premier League 2025/2026 wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda muri Stade Amahoro.
Kuri uyu mukino utariho abafana benshi, APR FC yatangiye ihererekanya neza ndetse ikagerageza kurema uburyo ikoresheje ukwirukankana impira binyuze ku bakinnyi bayo ku mpande, Djibrill Ouattara na Mugisha Gilbert gusa ntibibakundire.
Ku munota wa 20 Al Merrikh SC yageragaje uburyo bwa mbere imbere y’izamu Aboubacar Bachir Bangoura arekura ishoti ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato.
Umukino wakomeje noneho Al Merrikh SC igera imbere y’izamu rya APR FC kenshi nk’aho Idris Babajide Fatokun yarekuye ishoti riremereye,  Ishimwe Pierre arishyira muri koroneri itagize icyo itanga.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ikipe y’Ingabo z’igihugu yongeye kwiharira umukino, gusa birangira ntacyo bitanze ari 0-0.
Ku munota wa 55, Daouda Ba yateye kufura nziza ariko Ishimwe Pierre aratabara. Hari aho William Togui yahinduye umupira neza ashaka Djibrill Ouattara mu rubuga rw’amahina ariko umucikaho gato cyane.
Ku munota wa 72, Djibrill Ouattara yarase igitego kitaratwa ku mupira wazamuwe na Niyomugabo Claude arebana n’izamu ariko awushyira ku ruhande.
APR FC yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Memel Dao na Mugisha Gilbert hajyamo Dauda Yussif na Denis Omedi.
Ku munota wa 88, Dauda Yussif yafunguye amazamu ku ishoti riremereye yari arekuriye kure ariko umusifuzi yerekana ko habayemo kurarira kuri Denis Omedi wari ari imbere y’izamu.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, APR FC ijya ku mwanya wa 3 n’amanota 33 mu gihe Al Merrikh yo iri ku mwanya wa 4 n’amanota 31.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE