Ikipe ya APR FC yanyagiye Rayon Sports yari yiganjemo abakinnyi bashya yegukana igikombe cya Super Cup ya 2025 mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu muri Stade Amahoro.
Uko umukino wagenze umunota ku munota;
Umukino urangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1 ihita yegukana igikombe cya Super Cup ya 2025
90+4′ APR FC ibonye igitego cya kane gitsinzwe na Mamadou Sy ahawe umupira na Ruboneka Jean Bosco nyuma yo kwandagaza umunyezamu Kwizera Olivier amucenga
90+3′ Rayon Sports ikozemo ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Ndikumana Asman
90+1′ Abafana ba Rayon Sports batangiye gusohoka muri Stade
Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu ngo umukino usozwe
86′ Niyomugabo Claude agize ikibazo cy’imvune ava mu kibuga asimburwa na Bugingo Hakim
82′ Ndayishimiye Richard arekuye kufura nziza ariko Is
himwe Pierre aratabara ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga
79′ Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Faustin Likau Kitoko na Ben Aziz hajyamo Ishimwe Fiston na Ishimwe Elia Ganijuru
75′ APR FC ikomeje kurusha Rayon Sports amashyi no mu mudiho,nk’ubu Djibrill Ouattara yari ahaye umupira Mamadou Sy agiye kurekura ishoti ariko umupira ushyirwa muri koroneri itagize icyo itanga
74′ APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo William Togui na Mugisha Gilbert hajyamo Mamadou Sy na Denis Omedi
70′ Igitego cya gatatu cya APR FC
Dauda Yussif atsinze igitego cya gatatu cya APR FC nyuma gucenga neza yinjira mu rubuga rw’amahina ubundi anyuza umupira mu maguru ya Kwizera Olivier
69′ Tony Kitoga wa Rayon Sports aryamye hasi nyuma yo kugongana na Niyigena Clement wahise yerekwa ikarita y’umuhondo
64′ Rayon Sports irase uburyo buremereye imbere y’izamu ku mupira mwiza Bienvenu Joachim yari ahaye Ndikumana Asman ariko Niyomugabo Claude agenda yihuta aratabara awumukuraho
59′ APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Memel Dao hajyamo Ruboneka Jean Bosco naho ku ruhande rwa Rayon Sports havamo Serumogo Ally na Sindi Paul Jesus hajyamo Nshimirimana Emmanuel na Habimana Yves
55′ APR FC irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cya 3 ku mupira mwiza Djibrill Ouattara yari abonye arekura ishoti ariko Kwizera Olivier arikuramo