Ku munsi we w’isabukuru, The Ben yashimiye abafana be avuga ko yahisemo kuba mu rukundo rw’abafana be aho kuba mu bibazo no mu bikorwa by’abandi bigamije kumusenya.
Ati “Imigambi yanjye buri gihe yagiye ishingira ku mucyo. Nahisemo kutibanda ku bibazo cyangwa ku bikorwa by’abandi, ahubwo mpagarara mu rukundo rw’uko muba hafi yanjye (ndavuga mwe abafana).”
Akomeza agira ati “Igihe cyose, inshuro nyinshi, mu bihe by’amakuru atari yo na za-propaganda, mwakomeje kumba hafi. Urukundo rwanyu si runini gusa… ni inkunga idafite umupaka. Ibiturutse mu ndiba y’umutima wanjye.”
Yakomeje avuga Imana yamuhaye umutima woroshye ari nayo mpamvu yize kubabarira, no kutita kubimushavuza ahubwo ashyira imbere urukundo.
Ati “Imana yandemanye umutima mugari, ushobora kuba woroshye kandi wumva cyane kurusha uwa benshi. Iyo abantu bagerageje kugera ku ndiba yanjye bagamije kuntuza cyangwa kunshavuza, nemera ko rimwe na rimwe babigeraho. Ariko namenye kugumana ituze n’ubwitonzi. Uko igihe cyagiye gihita, nagiye menya ukuri gukomeye cyane… nize kubabarira.”
Yasoje yizeza abafana be ko atazigera abatenguha nk’uko nabo batamutengushye mu bihe bikomeye bakemera kumurwanira.
Ati “Uyu munsi nishimira kongera kwizihiza undi mwaka w’ubuzima bwanjye, mbikora nzi neza ko urukundo rwanyu ari rwo mbaraga zinyuma yanjye, ari rwo rumfasha gutera imbere. Ntirwigeze runtenguha, kandi nanjye sinzigera mbatenguha na rimwe.”

