Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza ikigo cy’icyitegererezo kizatunganyirizwamo intanga zo gutera ihene hagamijwe kuvugurura icyororo no kongera umusaruro w’inyama zazo.
Inyama z’ihene zikunze gukosha cyane ahanini bigaterwa n’uko ziba ari nke. Nko mu mpera za 2025 ikilo cyaguraga 8000 Frw.
Iki kigo kizajya gitunganyirizwamo izi ntanga, biteganyijwe ko kizubakwa muri gahunda y’umushinga PRISM, ufasha abaturage kwiteza imbere, binyuze mu kubaha amatungo magufi ndetse no kubaka ibikorwaremezo biyerekeyeho nk’amavuriro y’amatungo, amasoko yayo ndetse n’amabagiro.
PRISM ni umushinga wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Uyu mushinga wari umaze imyaka hafi itandatu ukorera mu turere 15, wari waratangiranye na miliyoni 45$.
Kuri ubu Leta y’u Rwanda igiye kuwongerera indi myaka itatu, uhabwe miliyoni 25$ kugira ngo ukomeze ufashe abaturage kwikura mu bukene.
Umuyobozi w’Umushinga PRISM ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Nshokeyinka Joseph, yavuze hari ikigo cy’icyitegererezo bashaka kuzubaka gikorerwamo ibikorwa byo kuvugurura icyororo ku hene kugira ngo zitange inyama nyinshi.
Ati “Ni gahunda ikiri kunozwa kuko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iracyakorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo banoze ibijyanye n’amasezerano ariko umushinga wamaze kwemezwa. Nibigenda neza mu ngengo y’imari y’umwaka utaha umushinga uzahita utangira.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, yavuze ko kuvugurura icyororo cy’ihene bisanzwe bikorwa hifashishijwe uburyo bwo kubangurira, aho umworozi agura cyangwa akorora isekurume akaba ari yo ibangurira inyagazi.
Yavuze ko ubwo buryo bwa gakondo bugira imbogamizi zirimo gukoresha isekurume zitizewe mu bwiza no mu buzima, kudindiza ikwirakwizwa ry’icyororo cyiza, gukwirakwiza indwara n’ibindi.
Ati “Binyuze mu mushinga wa PRISM, Leta iteganya gushyiraho gahunda yo gutera intanga ihene, aho hazubakwa ikigo gikora intanga z’ihene, kikororerwamo ihene z’icyororo cyiza, ndetse kigakorana n’aborozi b’ihene mu gihugu cyose. Iki kigo kizubakwa mu Karere ka Kayonza, ahasanzwe hororerwa ihene nyinshi.’’
Minisitiri Dr. Uwituze yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubworozi bw’ihene mu buryo bwa kijyambere.
Yavuze ko muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere, Leta ishyize imbere ubuhinzi n’ubworozi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, bigamije kongera umusaruro, kongera agaciro k’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi no kongera inyungu z’abaturage.
Ati “Gutera intanga z’ihene […] bigabanya igihe byatwaraga ngo umusaruro wiyongere, bityo bigashyigikira intego za NST2 zo kongera umusaruro no guteza imbere imibereho y’aborozi.’’
U Rwanda rwiyemeje kongera umusaruro w’inyama byibuze ku kigero cya 20% ukava kuri toni 217.556 mu 2025/2026 kugeza ku 247.223 mu 2028/2029.
Byitezwe ko umusaruro w’inyama z’inka uzava kuri toni zirenga ibihumbi 76 mu 2025/2026 ugeze ku bihumbi 86 mu 2028/2029, inyama z’ihene zizava kuri toni zirenga ibihumbi 36 zigere kuri toni zirenga ibihumbi 41, iz’intama zive kuri toni ibihumbi 10 zigere kuri toni ibihumbi 11.

