Nyuma y’uko mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga havuzwe amakuru ko ubwo Yampano n’umugore we bageraga mu Bubiligi ibintu byahinduye isura bagashwana, Yampano yabiciyemo amarenga agaragaza ko bashobora kuba batakiri kumwe.
Mu byavuzwe havuzwe ko habayeho gushyamirana hagati yabo, gusa ayo makuru nta gihamya yari afite.
Mu butumwa burebure Yampano yanyujije kuri Instagram ye, mu gika cya mbere cyabwo yagaragaje ko abantu yizeraga abita inshuti ze abenshi bamwihindutse kugeza no ku rushako rwe.
Ati “…Warakoze (Imana) kunyereka abantu bihinduranya nk’inzoka, inshuti zuzuye uburyarya wazegejeyo kugeza no ku rushako rwange, ariko nemeye ukuri niga kubyakira.”

