Iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya kabiri, kikaba cyari n’umwanya wihariye kuri Bruce Melodie, kuko ari bwo bwa mbere yaririmbye muri iki gikorwa mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bwe n’umuhanzi mugenzi we The Ben.

Ni igitaramo cyabaye urubuga rwo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwe, no kwereka abakunzi be aho ageze uyu munsi.

Saa tanu n’iminota itanu z’ijoro ni bwo Bruce Melodie yageze ku rubyiniro, yinjirira mu ndirimbo ye yakunzwe cyane “Henzapu”, ibintu byahise bishyira abafana mu byishimo bikomeye.

Yacurangiwe n’itsinda Symphony Band, bakoranye igihe kinini, ryiyongeramo n’abandi bacuranzi baturutse mu bihugu bitandukanye, bigaragaza urwego mpuzamahanga yari yifuje kuri uru rubyiniro.

Bruce Melodie yagaragaye yambaye imyambaro y’umukara, irimo n’umurimbo wihariye wagaragazaga ubwiza n’udushya mu myambarire ye. Yakomereje ku ndirimbo “Ndakwanga”, ashyira abafana mu murongo w’indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Mu gihe cyose yari ku rubyiniro, Bruce Melodie yakundaga gusaba abafana gufatanya nawe kuririmba, akanzika mu ndirimbo ze zaciye ibintu hirya no hino. Ibyishimo byafashe indi ntera ubwo yaririmbaga “Uzandabure”, indirimbo yashyize benshi mu bicu.

Uyu muhanzi yakomeje gusubiza abakunzi be mu mateka y’imyaka 15 amaze mu muziki, aririmba indirimbo zirimo “Twongere” yakoranye na Queen Cha, agaragaza uko ibihe bitandukanye by’umuziki we byagiye bisimburana.

Ku bijyanye n’imiririmbire, Bruce Melodie yifashishije abaririmbyi batandatu b’abasore n’inkumi, mu gihe ku ruhande rw’abacuranzi yari kumwe n’abasore icumi, bigaragaza ubwitange n’ubuhanga bwari bwateguwe kuri uru rubyiniro.

Nubwo atigeze avuga amagambo menshi, Bruce Melodie yahisemo kuvuga cyane binyuze mu ndirimbo ze. Yaririmbye “Ikinya”, indirimbo yabaye ikimenyetso gikomeye cy’umuziki we mu 2017, ibintu byasubije benshi mu bihe byahise.

Yongeye kwibutsa abakunzi be indirimbo “Igitangaza” yakoranye na Juno Kizigenza na Kenny Sol. Atangiye kuyiririmba, Juno Kizigenza yamusanze ku rubyiniro barayiririmbana, ibintu byahinduye isura ya BK Arena.

Muri iki gihe, Bruce Melodie yanumvikanye avuga ko ari nimero ya mbere mu muziki w’u Rwanda, ati “001”, amagambo yakiriwe mu buryo butandukanye n’abari aho.

Yakomereje ku ndirimbo “Ikinyafu” yakoranye na Kenny Sol, nubwo uyu atigeze agaragara ku rubyiniro. Asoje iki gice, Bruce Melodie yashimiye abafana be agira ati: “Ndabakunda cyane, mushyire amaboko hejuru.”

Mu gice cya kabiri cy’igitaramo, yaririmbye indirimbo “Abu Dhabi”, mbere yo gusubiza abantu mu bihe bye bya kera binyuze mu ndirimbo nka “Indorerwamo”.

Nyuma y’iyi ndirimbo, yahaye umwanya Mighty Popo, acuranga zimwe mu ndirimbo ze, ndetse anakira umucuranzi wo muri Zambia ucuranga Saxophone, ibintu byarushijeho gususurutsa igitaramo.

Mighty Popo yashimiye cyane Symphony Band, agaragaza ko ari abanyeshuri be bize ku Ishuri rya Muzika rya Nyundo, ashimangira uruhare rwabo mu muziki nyarwanda.

Bruce Melodie yagarutse ku rubyiniro ahagana saa tanu n’iminota 39, akomereza ku ndirimbo “Funga Macho”, yamuhesheje amahirwe adasanzwe, igasubirwamo n’umuhanzi Shaggy bayita “When She’s Around”, imaze imyaka ibiri ku isoko mpuzamahanga.

Yahinduye imyambaro, akomereza ku ndirimbo zirimo “Sawa Sawa” yakoranye na Khaligraph Jones, asuhuza abafana be agira ati: “Kigali, umwaka mushya muhire.”

Yanibanze ku ndirimbo zo kuri Album ye “Colorful Generation”, aririmba “Sowe”, ndetse asoza umwanya yari yahawe aririmba “Ikinyarwanda” yakoranye na Riderman, n’iyitwa “Umuhungu wa Muzika” yakoranye na Fireman.

Iyi ndirimbo imaze imyaka 11 isohotse, Fireman yigeze gutangaza ko yamuhinduriye amateka y’ubuzima n’umuziki.

Abantu bongeye gutungurwa ubwo Bruce Melodie yazanaga ku rubyiniro Jay C, baririmbana “Am Back”, indirimbo yabaye igicumbi cy’urugendo rwabo bombi. Yongeye no kuririmba “Twarayarangije” yakoranye na Ama G The Black, bagaragaza umubano wihariye bafitanye kuva kera.

Mbere yo kuririmba “Nzaguha Umugisha”, Bruce Melodie yapfukamye ashimira Imana, agaragaza ko iyi ndirimbo yayikoze agamije gushimira Imana, anashaka gutera ikirenge mu cya mugenzi we Israel Mbonyi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Bigeze saa sita n’iminota itatu, yahaye umwanya Sean Brizz, waririmbye indirimbo “Niko Kuri”, ashima uko yakiriwe n’abafana.

Bruce Melodie yakomeje aririmba indirimbo zirimo “Tubivemo”, “Ntundize”, “Bado”, “Munyakazi”, “Saa Moya”, “Kungola”, mbere yo gusoza ku ndirimbo “Pom Pom” yakoranye na Diamond Platnumz na Joel Brown.

Yasoje gutaramira abafana saa sita n’iminota 23, abamenyesha ko agiye kubamurikira indirimbo nshya “Pom Pom” yakoranye na Diamond na Joel Brown, ati “Uyu munsi nsoje aka kazi. Reka mbamurikire indirimbo ‘Pom Pom’ nakoranye na Diamond na Joel Brown.”

Iki gitaramo cyasize Bruce Melodie yerekanye ko ari umwe mu nkingi zikomeye z’umuziki nyarwanda, ufite amateka, impano n’icyerekezo mpuzamahanga.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE