Nyuma y’uko Rayon Sports itinze kwishyura abakozi bayo kubera umwe mu bafatanyabikorwa bayo wayitengushye, yakuyeho urujijo igaragaza ko nta ruhare na ruto uruganda rwa SKOL Brewery rwabigizemo.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yasabye abatoza bayo kwihangana nyuma y’uko bababajwe n’uko ubuyobozi bwahembye abakinnyi bo bakirengagizwa.
Mu bisobanuro yabahaye yagize ati “Twakomeje kwiringira umufatanyabikorwa wagombaga kuduha amafaranga ngo tubashe guhemba neza kandi bose, ariko agenda atubeshya agera aho aradutenguha.”
Benshi bagize ngo uyu mufatanyabikorwa ni uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery, ariko ikipe yabikuyeho urujijo ivuga ko atari rwo.
Yagize iti “Ubuyobozi bwa Rayon Sports burabamenyesha ko amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko SKOL Brewery Ltd yaba ifitanye isano n’ubukererwe mu kwishyura imishahara atari ukuri.”
“SKOL Brewery Ltd yasohoje neza inshingano zayo zose, kandi umubano wayo na Rayon Sports ukomeje kuba mwiza kandi wubakiye ku bunyamwuga.”
Yongeyeho ko nubwo hari ibibazo by’amikoro, ubuyobozi bwa Rayon Sports bufite ingamba zirambye zo gushaka ibisubizo by’ibibazo bigaragara mu muryango.
Iyi kipe iri ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 20, iri kwitegura gukina na Etincelles mu mukino w’Umunsi wa 13 uteganyijwe ku wa 28 Ukuboza 2025.

