Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko muri gahunda ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yo mu byumweru bya nyuma by’umwaka wa 2025, hatarimo kuganira na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

 

Amerika yagize uruhare runini mu bikorwa bigamije guhagarika intambara ya Ukraine kuva Trump yasubira ku butegetsi. Abayobozi batandukanye ba Amerika n’u Burusiya bahuye inshuro nyinshi, Putin na Trump na bo barahura ariko kugeza ubu nta kintu gifatika kiravamo.

Ni na yo mpamvu buri gihe abantu baba bategereje inkuru nshya igaragaza ko Amerika n’u Burusiya byagira intambwe bitera yo guhagarika intambara muri Ukraine imaze imyaka irenga itatu.

Kuri iki cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025, Peskov yabitangaje ko nta kiganiro nk’icyo giteganyijwe ariko ko bibaye ngombwa gishobora gutegurwa vuba.

Ati “Nta kiganiro nk’icyo cyo kuri telefone kiri kuri gahunda kugeza ubu, ariko bibaye ngombwa cyategurwa vuba.”

Yongeyeho ko u Burusiya izatangaza nyuma ni ba Putin azifuriza Trump Noheli n’Umwaka mushya wa 2026.

Peskov yavuze kandi ko ahubwo Perezida Putin yiteguye kugirana ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu gihe haba hari ubushake bwa politiki ku mpande zombi.

Ati “Habaye hari ubushake bwa politiki buhuriweho, ibi byafatwa nk’ikintu cyiza.”

Umubano w’u Burusiya n’u Bufaransa wajemo agatotsi bitewe n’intambara yo muri Ukraine n’ibibazo by’imibanire hagati y’ibihugu byombi. U Bufaransa buri ku ruhande rwa Ukraine

Hari kandi ikibazo cy’urubanza rwa Laurent Vinatier, umushakashatsi w’Umufaransa, wafashwe n’u Burusiya mu 2024 ashinjwa kurenga ku mategeko ajyanye n’abakozi b’abanyamahanga, bikagaragaza ko akora ubutasi aho kuba ubushakashatsi.

U Bufaransa busaba ko ahabwa uburenganzira yemererwa n’amategeko mpuzamahanga, mu gihe Moscow yo ivuga ko urubanza rwe rutagamije politiki ahubwo ruri gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko asanzwe, uwakoze icyaha akaryozwa icyo yakoze.

Mu mpera za Kanama 2025, Vinatier yashinjwe ibyaha bishya by’ubutasi, bishobora gutuma ahanishwa igifungo kigera ku myaka 20, urubanza rwe rushobora gutangira ku wa 28 Gashyantare 2026.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE