Umunya-Misiri, Ally Ismael, wari mu igeragezwa muri Rayon Sports yasezerewe akoza umwitozo umwe gusa.

 

Uyu mukinnyi yagaragaye mu myitozo ya Murera ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza 2025.

Icyakora ntabwo urwego rwe rwashimwe n’abatoza n’abayobozi b’iyi kipe. Umutoza wungirije, Lomami Marcel, yagaragaje ko adaheruka gukina.

Yagize ati “Uriya Munya-Misiri yaje adafite imyitozo, nta byinshi namuvugaho. Hari imyitozo nashyize hariya mbona asa nk’aho ananiwemo […] imyitozo ye iracyari hasi.”

Gikundiro ikomeje gushaka abakinnyi izongeramo muri Mutarama 2026 bakayifasha kwitwara neza.

Iyi kipe yamaze kwibikaho Umunye-Congo, Kitoko Likau Faustin ukina mu kibuga hagati imbere ya ba myugariro, uzayikinira mu myaka ibiri n’igice iri imbere.

Ni mu gihe igeze kure ibiganiro n’Umunya-Uganda, Muhamed Kagawa Ssenoga, wakiniraga Express FC y’iwabo.

Uyu mukinnyi ahagaze neza kuko mu mikino 10 ya Shampiyona ya Uganda yatsinze ibitego bitandatu.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko buteganya kwinjirana hafi miliyoni 200 Frw ku isoko ryo kugura abakinnyi muri Mutarama, bukagura bane cyangwa batanu bashobora gufasha iyi kipe kwegukana ibikombe.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE