Ubuyobozi bwa Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah yagiranye inama n’ubuyobozi bw’uruganda rwa SKOL Rwanda
Ubusanzwe uruganda rwa Skol Rwanda Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bitandukanye byaba bisembuye ndetse n’ibidasembuye rusanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sport mu gihe cyimaze imyaka 11 Umuyobozi mukuru warwo Eric Gilson yagiranye inama ya mbere na Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports
Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze mu biganiri bagiranye n’ubu buyobozi byari ingirakamaro cyane kuko byafunguye inzira nshya yo gukomeza guhesha ikipe yabo agaciro n’icyubahiro muri shampiyona y’uyu mwaka .
Nubwo wari umwnaya mwiza ku mpande zombie Skol Rwanda yashyikirije Ikipe ya Rayon Sports imyambaro mishya yo kwambara ahaba ku bakinnyi ndetse n’abatoza bayo ,
Komite y’izibacyuho ya Rayon Sport yashyizweho nyuma y’igihe kinini muri iyi kipe haragwamo ukutumvikana kwari muri Komite Nyobozi yasheshwe .
Iyi nama yabaye mu gihe ikikpe ya Rayons Sports iri kwitegura umukino wa Shampiyona ku munsi wa 11 izakina na Bugesera Fc uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025 I Bugesera

