Umunya-Burkina Faso ukinira APR FC, Memel Raouf Dao, wari umaze ukwezi n’igice adakina kubera imvune yagize ku kirenge, yatangiye gukorana imyitozo na bagenzi be.

 

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu irimbanyije imyiteguro y’umukino w’Ikirarane cy’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda utarakiniwe igihe, uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki 2 Ukuboza 2025.

Mu bakinnyi bari gukora imyitozo itegura uyu mukino harimo na Dao wavunikiye mu mukino wahuje APR FC na Mukura FC ku wa 19 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.

Memel Dao ukina mu kibuga hagati muri APR FC yabaye undi mukinnyi w’iyi kipe ukize imvune nyuma ya rutahizamu Djibril Ouattara, dore ko ari bamwe mu bo umutoza wayo, Abderrahim Talib, agaragaza ko bamufasha cyane kubona intsinzi.

APR FC iheruka kunganya na AS Kigali igitego 1-1, iri ku mwanya wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 15. Ni mu gihe Etincelles bizahura iri ku wa 14 n’amanota arindwi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE