Umuramyi akaba n’Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye mu gace ka ‘Buffalo’ mu Mujyi wa New York, Rev. Emmanuel Ganza yishyuriye ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) abaturage 300 bo mu Karere ka Kamonyi batabashaga kuyigondera.
Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Kabagesera ko mu Murenge wa Runda, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2025.
Rev. Ganza amaze iminsi i Kigali, aho yageze ku wa 17 Ugushyingo 2025 mu rwego rw’urugendo rugamije kumenyekanisha Album ye nshya aherutse gushyira hanze iri mu rurimi rw’Igiswahili, ndetse no kwitegura igiterane azakorera muri BK Arena mu mpeshyi ya 2026.
Agaruka ku mpamvu y’iki gikorwa, Rev. Ganza yabwiye itangazamakuru ko ari uburyo bwo gufatanya n’inzego z’ibanze mu guteza imbere imibereho y’abaturage, cyane cyane abatagira ubushobozi bwo kwiyishyurira Mituweli.
Yavuze kandi ko ari umwanya wo gushishikariza Abanyarwanda baba hanze kwibuka igihugu cyabo no kugifasha mu buryo bushoboka.
Uyu mugabo wanashinze Itorero House of Grace muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati: “Dushishikariza Abanyarwanda bari hanze; mu gihugu dukeneye imbaraga zanyu, dukeneye ubumenyi bwanyu. Ikintu gito wakora cyagira icyo gifasha Umunyarwanda ukizamuka.”
Akomeza avuga ko umutima utanga nta bwo uterwa n’ubwinshi bw’iby’isi umuntu atunga, ahubwo uterwa no kugira urukundo rwo gusaranganya n’ufite ukubaba.
Bamwe mu baturage bahawe ubufasha bagaragaje ibyishimo byinshi. Tuyisenge Ezeckiel, umwe mu bishyuriwe Mituweli hamwe n’umuryango we, yavuze ko bari bamaze igihe kirekire badafite ubushobozi bwo kwigurira ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati: “Turishimye cyane kuko twari abaturage benshi badafite Mituelle. Njye byaramfashije cyane kuko nari ntarayigura, ntekereza ko narwara cyangwa nkarwaza abana ntayifite.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ndayisaba Jean Pierre Egide, yashimiye Rev. Ganza ku bw’iki gikorwa cyahaye icyizere abaturage barenga 300.
Ati: “Ubwisungane mu kwivuza ni ingenzi ku buzima bw’Umunyarwanda wese. Turamushimira ko yatwemereye ubufasha bwafashije abaturage bacu kubona Mituweli.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda bwongeraho ko buri mu rugendo rwo gukura abaturage mu bukene binyuze mu kwigira, busaba abaturage gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo mu bihe bizaza nabo bazabashe gufasha abandi bataragera ku rwego rwabo.
Igikorwa cya Rev. Ganza gikomeza kuba urugero rwiza ku Banyarwanda baba hanze bagaragaza ko gukunda igihugu bitagarukira mu magambo ahubwo binyuzwa mu bikorwa bifatika.

