Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko umushinga wa Donald Trump wo kugarura amahoro muri Ukraine, ubogamiye ku ruhande rumwe ndetse watuma u Burusiya bwongera gutera Ukraine.
Ku wa 21 Ugushyingo 2025 ni bwo hamenyekanye ibijyanye n’umushinga wa Trump wo guhagarika intambara muri Ukraine, usaba iki gihugu cyo mu Burayi ibirimo, kugabanya ingabo zacyo, guhara ibice byahoze ari ibyacyo, kutajya muri OTAN n’ibindi.
Ubwo yari mu nama ya G20 muri Afurika y’Epfo, Macron yagize ati “Tuzi ko niba hatari uburyo bwo kubuhagarika, u Burusiya buzagaruka bwice amasezerano.”
Yongeraho ko umushinga uwo ari wo wose ugomba kuganirwaho n’impande nyinshi kandi ukaba utanga icyizere cyo kurinda Ukraine n’u Burayi bwose.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aherutse kubwira abanyamakuru ko umushinga we atari ihame ntakuka, icyakora avuga ko “mu buryo bumwe cyangwa ubundi ugomba kuyihagarika.”
Bamwe mu basenateri ba Amerika batangaje ko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, aherutse kuvuga ko ibiri muri uyu mushinga ari ibyifuzo by’u Burusiya, nubwo uyu munyamabanga yageze aho akavuga ko ari umushinga witangiwe na Amerika ubwayo.
Biteganyijwe ko abahagarariye Ukraine na Amerika bagiye guhura mu Busuwisi bajyanywe no gusuzuma uyu mushinga.
Abakuru b’ibihugu by’i Burayi bari muri G20 bavuze ko uwo mugambi ugikeneye kunozwa, kandi mu itangazo bashyize ahagaragara bagize bati “Imipaka ntigomba guhindurwa ku ngufu. Dufite n’impungenge ko kugabanya ingabo za Ukraine byayisiga itagishoboye guhangana n’ibitero bishobora kuzaza mu bihe bitaha.”
Amerika yabwiye abagize OTAN ko bagomba gushyira igitutu kuri Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy akemera amasezerano vuba, kuko kutayemera bishobora gukururira ibibazo Ukraine.
Amerika yamaze kubwira Ukraine ko nitemera aya masezerano itazongera gusangira na yo amakuru y’ubutasi ndetse ko n’inkunga mu bya gisirikare izahagarikwa.
Perezida Zelenskyy yavuze ko amahoro y’ukuri agomba kuba ashingiye ku umutekano wizewe n’ubutabera bwuzuye anatangaza itsinda rizaganira n’Abanyamerika bahuriye mu Busuwisi.
Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yabwiye Trump mu kiganiro bagiranye kuri telefoni ko u Burayi bugomba kugira uruhare mu biganiro ibyo ari byo byose bigamije amahoro, kuko gutsindwa kwa Ukraine byagira ingaruka ku mugabane wose.

