Gusa neza bituma umuntu yigirira icyizere. Ni yo mpamvu benshi bakora iyo bwabaga bagakoresha uburyo bwose kugira ngo base neza nk’uko babyifuza, binyuze mu mavuta atandukanye, imiti, hari n’abisunga abaganga bakabaga ibice badashaka, byose bigamije ubwiza.

 

Ubu kuri bamwe intanga ngabo z’amafi ni zo zerekejweho amaso. Barazitunganya nyuma bakazishyira mu maso hisunzwe uburyo bwabugenewe nka kumwe muganga agutera umuti mu mubiri awunyujije mu rushinge.

Abo barimo Abby wo mu Bwongereza wasanzwe ari mu ivuriro ryo mu Majyepfo y’Umujyi wa Manchester ari kwiteza utu turemangingo.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 bari bari kumushyiramo utunyangingo ndangasano tw’amafi hifashishijwe urushinge. Dufasha kugira ngo uruhu rucye ndetse rujye rwiyuburura rubyikoreye.

Impamvu ni uko uturemangingo ndangasano tw’amwe mu mafi tujya kumera nk’utw’umuntu. Kuri Abby ni uko ADN yifuza ko zamufasha gucyesha uruhu rwe, zikanamufasha kurwanya ibiheri n’ibindi bihindanya isura ye yakunze kugira igihe kinini.

Yabwiye BBC ati “Nshaka guhangana n’ibyo bibazo byose. Gusa ni uburyo bubabaza cyane nubwo bufasha.”

Utu turemangingo ndangasano tuzwi nka ‘polynucleotides’ dukomoka mu ntanga ngabo z’amafi, turi kubonwamo igisubizo bihambaye ku bashaka gukesha impu zabo ndetse bamwe mu byamamare bakunze kubigarukaho.

Abo barimo nka Charlotte Emma Aitchison umuhanzi w’Umwongereza uzwi nka Charli XCX. Mu ntangiriro za 2025 yavuze ko yisunze ‘polynucleotides’ agaragaza ko zikungahaye kuri vitamines zikesha uruhu rw’uziteye.

Kim na Khloe Kardashian na bo bakunze kugaragaza ko bishimira ubu buryo bwo kwicyesha.

Mu bihe bishize Jennifer Aniston, Umunyamerika wamamaye mu gukina filime ubwo yari mu kiganiro kizwi nka Jimmy Kimmel Live, yabajijwe icyo akomoraho ubwiza bwe undi atazuyaje ati “Simfite uruhu rwiza rukomoka ku ifi ya salmon?”

Polynucleotides kenshi ziva mu mafi cyangwa zigakorerwa muri laboratwari. Ubushakashatsi bwakunze kugarahaza ko zikunze gukesha uruhu, uwaziteje zikamukiza inkovu, iminkanyari n’ibindi byangiza isura y’umuntu.

Nubwo bimeze gutyo ariko si ibya buri wese kuko nko mu Bwongereza igikorwa kimwe (one session) gisaba Amapawundi 500 (arenga ibihumbi 940 Frw).

Abaganga basaba ko buri byumweru bitatu ugomba kujyayo, kandi ugakoresha byibuze inshuro eshatu.

Nyuma y’izo nshuro abaganga basaba ko uwabikoresheje yasubira kwa muganga buri nyuma y’amezi atandatu.

Helena Dunk ufite ivuriro ryita ku ruhu mu Bwongereza yavuze ko mu mezi nka 18 ashize ari bwo ubu buryo bwitabiriwe cyane.

Ati “Kimwe cya kabiri cy’abakiliya banjye babonye itandukaniro. Uruhu rwabo ruratoshye, tumeze neza ndetse ubona ko basubiye ibwana. Nubwo abandi nta tandukaniro rigaragara ariko na bo uruhu rwabo rusa neza.”

Abby avuga ko amaze gukoresha ubu buryo inshuro eshatu, icyakora akavuga ko akababaje umugabo kamurenza impinga, kuko ari uburyo bubabaza cyane nubwo bwamufashije.

Nubwo ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko ubu buryo bufasha kandi bwizewe, ni bushya kandi bamwe mu bahanga bavuga ko abantu bashobora kuba babyishimiye cyane kurusha uko byagakwiriye kubanza kwigwaho.

Dr John Pagliaro uzobereye mu kuvura uruhu w’i Brisbane muri Australia, avuga ko ubu buryo ari ingenzi mu mubiri, ariko ntiyizeye neza niba utu turemangingo dukora neza kurusha utwo umubiri usanzwe ukora.

Ati “Nta makuru ahagije dufite. Nk’umuhanga w’inzobere ndumva nategereza imyaka mike iri imbere nkareba icyo ubushakashatsi buvuga ku mutekano w’ubu buryo mbere y’uko mbukoresha.”

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE