Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yasabye abanyamakuru kubahiriza amahame agenga itangazamakuru uwo binanira akareka kurikora akigira mu bindi aho kwica nkana uwo mwuga.

 

Yabigarutseho   ubwo yagarukaga ku itangazo rya RMC ryashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa 17 Ugushyingo 2025 ryavugaga ku kubahiriza amahame agenga umwuga by’umwihariko ku bakora inkuru n’ibiganiro bya siporo mu Rwanda.

 

Muri iryo tangazo, RMC yibukije abanyamakuru bose bakora inkuru n’ibiganiro bya siporo kuri radiyo na televiziyo ko bagomba kubahiriza Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, by’umwihariko ingingo za 2, 3, 4, 6, 9, 11, 13, 14, 16 na 23.

 

Abanyamakuru bibukijwe ko imiyoboro ya radiyo na televiziyo itagomba gukoreshwa nk’urubuga rwo kwihimura, gutukana cyangwa gutesha agaciro abantu cyangwa inzego bafitanye amakimbirane, kuko binyuranye n’inyungu rusange n’amahame y’umwuga.

 

Ivuga ko mu biganiro cyangwa mu isesengura rya siporo, umunyamakuru yirinda amarangamutima akomoka ku makipe afana, ahubwo ari ngombwa gutanga amakuru mu buryo buboneye, butabogamye kandi bushyira imbere ukuri n’ubunyamwuga.

 

Mutesi Scovia yavuze ko abanyamakuru bakwiye kubahiriza amahame y’umwuga, uwo binaniye agahitamo kureka gukora itangazamakuru.

 

Ati “Ntekereza ko hageze ngo abanyamakuru, ibyo bintu bipfuye bityo bive muri twe. Nibitava muri twe turasaba amategeko adufashe uwo muntu ave muri twe. Niba we adashobora gukura ibipfuye mu kazi ke, we arava mu bizima, hasigare umunyamakuru ugomba kuvuga. Radiyo, televiziyo cyangwa ikinyamakuru cyandika, ntabwo ukwiye gukomeza kwangiza abantu…”

 

Ku banyamakuru ba siporo, yerekanye ko usanga bakora ibiganiro byibasira abantu aho gutanga amakuru ya siporo.

 

Ati “Bigenda bite ngo umuntu akora ikiganiro cy’amasaha atatu, ane, atanu, ariko uvuga umuntu umwe, kandi uvuga imimerere ye, imikorere ye, uko areba, uko areshya, aho yavutse n’icyo akora. Ubwo uri gukora siporo cyangwa uri kuvuga umuntu? Turasaba aba bantu kubihagarika.”

 

Yavuze ko kandi abanyamakuru badakwiye guha ijambo umuntu utuka abandi yifashishije imiyoboro yabo kuko ibyo bagomba gukora byose bikwiye gushingira mu nyungu za rubanda aho kuba iz’abantu ku giti cyabo.

 

Yongeye kugaragaza ko abanyamakuru bamwe batwawe no kuba abafana kurusha kuba abanyamakuru, mu gihe abandi babangikanya kuba abavugizi b’amakipe n’itangazamakuru.

 

Ati “Ntabwo waba umunyamakuru mu mikino, ube umuvugizi w’ikipe ngo ugurishe abakinnyi, byanze bikunze na we ugomba guhangana n’abafana. Niba ari byo bitanga amafaranga, itangazamakuru rikaba ritayafite, sohoka, jya ku isoko […] abantu nibagerageze bahagarike. Nzi ko abanyamakuru bari hano bafite ubushobozi bwo gukora.”

 

Ku rundi ruhande kandi yasabye abaturage kwirinda kumva cyangwa guha umwanya igitangazamakuru kivuga amafuti, amatiku n’ibindi bitari mu murongo muzima w’itangazamakuru.

 

RMC yibukije ko mu nzira zo guhana umunyamakuru harimo kumuhamagaza, kwihanangirizwa, gusabwa gukosora ibyo yakoze bidakwiriye akanasaba imbabazi, kwamburwa ikarita y’akazi cyangwa gusaba RURA ikaba yakura ku murongo igitangazamakuru.

 

Nubwo bimaze bityo ariko yanagaragaje ko hari ibyo RMC ishobora kubona nk’amakosa, byasuzumwa n’izindi nzego bikagaragara ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda, asaba abanyamakuru gukomeza kwigengesera mu mwuga wabo.

 

Mutesi Scovia kandi yasabye n’abayobozi b’amakipe, aba za federasiyo n’abayobozi mu nzego zitandukanye za siporo kugira umuco wo gutanga amakuru mu kwirinda ko hakwirakwizwa amakuru y’ibihuha ashingiye ku kuba abanyamakuru bimwe amakuru.

 

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE