Bernad Makuza yatorwe kuyobora urubuga rw’inararibonye rw’umuryango w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (East Africa Standby Force), rugira inama Inama y’Abamisitiri n’iy’Abakuru n’Ibihugu bigize uyu muryango ku byerekeye gukumira amakimbirane.
Yatorewe mu mwiherero watangiye ku wa 11-13 Ugushyingo 2025.
EASF yashyizweho hagamijwe kubungabunga umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Buri karere ka Afurika, ni ukuvuga Amajyaruguru, Hagati, Amajyepfo, u Burasirazuba n’u Burengerazuba bose bagira izi ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye.
Abasirikare bagize izi ngabo bahurira mu myitozo mu bihugu bitandukanye byo mu muryango. Ubunyamabanga bukuru bwawo buri i Nairobi. Icyicaro cy’ingabo kikaba muri Ethiopie.
Uyu mutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ubarizwamo n’abasivile.
Mu inzego z’imiyoborere y’uyu mutwe habamo n’urubuga rw’inararibonye rugira inama inzego z’imiyoborere za EASF (East Africa Standby Force) nk’Inama y’Abaminisitiri n’Abakuru b’Ibuhugu. Batanga inama babyibwirije cyangwa babisabwe.
Makuza Bernard witabiriye umwiherero wahuje inararibonye za EASF yabwiye IGIHE ko yatanzwe na Perezida Kagame binyuze muri Minadef nk’umwe mu bagira uru rubuga ku rwego rw’akarere.
Rugizwe n’ibihugu icyenda bigize umuryango. Ababihagarariye bitoramo batanu bagize urwego rw’inararibonye, hanyuma na bo bakitoramo umuyobozi. Ati “Ubwo rero ni njyewe batoye”
Makuza yavuze ko umwanya bamutoreye bawumaraho manda y’imyaka itatu. Icyiciro cya mbere cy’uru rwego ari na cyo gisimbuwe na Makuza cyari kiyobowe na Sylvestre Ntibantunganya wayoboye u Burundi.
Abandi bagize uru rwego harimo Gen Coletha wo muri Uganda, Lt Gen Joseph Ndayishimiye w’i Burundi, Brig Gen Mubarakh wo muri Sudani.
Uwo muri Somalia wagombaga kwinjira muri uru rwego yamenyekanishije ko arwaye, bivuze ko hazashakwa undi.
Ati “Dushinzwe gukumira amakimbirane, kugira inama ahashobora kuvuka ibibazo, tukagira inama abakuru icyakorwa, no kujya inama ku bibazo byose byaba bishobora gutera umutekano muke mu gihugu runaka cyangwa mu karere.”
Sudani ni yo bashyizeho umutima
Makuza yavuze ko mu byo bashyize imbere ari ugushaka uko amahoro yakongera kuboneka muri Sudani na Sudani y’Epfo.
Ati “Nk’ubu umwanzuro twafashe ni uko icya mbere twibandaho ari kuri Sudani ariko ubwo n’ibindi bizagenda biziramo, n’ingaruka ibibazo byo muri Congo bigira ku bihugu bigize uyu muryango wacu wa EASF na byo dushobora kuzabiganiraho ariko intego twihaye twasabye n’abandi ni uko twibanda kuri Sudani na Sudani y’Epfo.”
Yahamije ko uko uru rubuga rukora hakiri ibibazo birimo n’amikoro make bitewe n’ibihugu bidatanga imisanzu byiyemeje. U Rwanda rwishyuye imisanzu rusabwa kugeza mu 2025.
Ati “Hari ibihugu bitari byayitanga nka bine. Imisanzu iva mu bihugu, muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe no mu bandi bafatanyabikorwa begerewe.”
Hagati ya 13 na 18 Ukuboza hateganyijwe inama y’Abaminisitiri ba EASF, ari na yo bateganya kuzasabiramo ko ingengo y’imari igenerwa uru rwego yongerwa.
Biteganyijwe kandi ko bitarenze muri Mata 2026, u Rwanda ruzatanga Umuyobozi Mukuru uzaba ukorera ku cyicaro i Nairobi. Uwari uyoboye ubu ni Umunya-Kenya
Ingabo za EASF zihora ziteguye gutabara aho rukomeye zigizwe n’ibihugu bya Djibouti, Somalia, Uganda, u Rwanda, u Burundi, Sudani, Kenya, Ibirwa bya Comores na Ethiopie.
Muri aka karere hahozemo n’ibirwa bya Seychelles yasabye kuvamo mu gihe hategerejwe ko Eritrea ari yo ishobora kwiniramo hamwe na Sudani y’Epfo bigisuzumwa niba byakwinjizwamo.