Akarere ka Kamonyi kubufatanye na police y’Urwanda hatangirijwe Ubukangurambaga bwa gahunda ya Turindane tugereyo Amahoro .
Ni umuhango wabereye mu Umurenge wa Runda muri Gale ya Bishenyi witabirwa n’ Abayobozi batandukanye harimo Umuyobozi mukuru wa polisi wungurije ushinzwe ibikorwa, Umuyobozi mukuru w’Ingabo mu ntara ya Amajyepfo na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo arinawe wari Umushyitsi mukuru.

Umuyobozi mukuru wapolisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Vincent SANO yavuzeko Impanuka ari Ikibazo gikomeye ayigereranya nibindi byorezo bikomeye bibaho ku Isi bigira uruhare mugutwara Ubuzima bw’Abantu ndetse Ubukungu bukahagendera.
Asobanura uko ubukungu buhatikirira yagize ati iyo habaye impanuka usanga yangije ibikorwa remezo kandi kubisana bitwara Amafaranga ati kandi abantu bakomerekejwe n’impanuka bivuza kumafaranga ugasanga ari Umuturage atakarije Umutungo ndetse na Reta bikaba uko.
yongeye kwibutsa abaturage bo muri Kamonyi ko gutwara Ibinyabiziga wanyweye inzoga ari imwe mumpamvu itima impanuka ziba kubwinshi,ndetse nabamwe birengagiza gukurikiza amabwiriza yo mumuhanda bakayica nkana kandi barahawe Impushya zo gutwara batsinze Ibizamini by’Amategeko y’Umuhanda, ariko bagera mumuhanda bakayica kubushake ,ibyo bigateza impanuka.
yababwiyeko kutagira igihe cyo kuruhuka biteza umunaniro ukabije nabyo bikaba intandaro y’impanuka.
CP Vincent Sano kandi yababwiye bimwe mubyagabanya impanuka agira ati” Gusuzumisha Ibinyabiziga byagabanya impanuka kuko umenya Ikibazo Ikinyabiziga gifiteukabanza ukagicyemura ukabona kujya mumuhanda”. ikindi ni ukwirinda kugendera kumuvuduko uri hejuru.
yasoje avugako polisi yiteguye Gukomeza gukangurira Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yomumuhanda, kandiko biteguye no guhana abarenga kumabwiriza.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo KAYITESI Alice yagaragajeko Intara y’amajyepfo ifite Ikorwa remezo byinshi byumwihariko Imihanda igezweho, arinayompamvu umutekano wo mumuhanda ukwiye gushyirwamo Imbaraga hirindwa Impanuka, ndetse akangurira abafite Ibinyabiziga kwihutira gupimisha Imyotsi y’Ibinyabiziga hirindwa Guhumanya Ikirere.