Kuri ubu, uyu muhanzi aritegura igitaramo gikomeye yise “Papa Cyangwe 5 Years Experience”, kizaba ku wa 22 Ugushyingo 2025 muri Kigali Universe, nk’uburyo bwo gusangira n’abakunzi be urugendo rw’imyaka itanu amaze mu muziki.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko iyi myaka itanu yamubereye ishuri rikomeye ry’ubuzima n’ubuhanzi. Ati: “Imyaka itanu ngiye kwizihiza mu muziki ni urugendo rutari rworoshye. Hari amajoro menshi y’akazi, ibihe byiza n’ibindi bigoye, ariko byose byampaye isomo rikomeye.
Umuziki wampuje n’abantu, unyigisha byinshi ku buzima n’ukuri kw’isi. Ni imyaka y’ibitambo byinshi, y’ibyuya, ariko n’iy’amahirwe menshi yo guhura n’abantu batandukanye bangiriye akamaro.”
Ni amagambo agaragaza ko umuziki atawufata nk’akazi gasanzwe, ahubwo nk’inzira yo gukura mu bitekerezo no mu buzima busanzwe.
Uretse intambwe z’ubuhanzi, Papa Cyangwe avuga ko mu rugendo rw’imyaka itanu amaze gucamo, habayemo n’impinduka mu buzima bwe bwite, aho kuva mu busore yinjiye mu rugendo rwo kuba umugabo ufite umuryango.
Ati: “Navuga ngo muri iyo myaka itanu, naje no kuvamo umugabo, ngira umuryango. Ni kimwe mu bintu byanshimshije. Cyane, ko umuryango ari ikintu twese tuba twifuza kugira, rero kugira umuryango n’ikindi kintu cyambayeho muri urwo rugendo rw’imyaka itanu, kikampindura, yaba uko ngaragara no mu myitwarire.”
Aya magambo ye agaragaza umuhanzi utagifata ubuzima nk ‘imikino”, ahubwo nk’urugendo rw’ukuri rufite agaciro mu buryo bw’umuryango n’ubuzima bw’umuntu ukura mu nzozi akajya mu nshingano.
Igitaramo “Papa Cyangwe 5 Years Experience” kizaba kirimo byinshi — kuva ku ndirimbo zamumenyekanishije kugeza ku ziri kuri album ye nshya “Now or Never”, izamurikwa muri uwo munsi.
Azafatanya n’abahanzi banyuranye yakoranye na bo mu myaka yashize. Ntabwo bose baratangazwa, kuko nk’uko abivuga, harimo abazatungurana ku munsi nyirizina.
Ati: “Hari abazaririmba mu gitaramo bazatangazwa mbere, hari n’abandi bazatungurana mu gitaramo. Hanyuma iki gitaramo kizahurirana no kumurika Album yanjye nshya yitwa ‘Now or Never’.”
Igitaramo kizabera muri Kigali Universe, ahateganyijwe kwinjira ari: 7,000 Frw (ahasanzwe), 10,000 Frw (VIP) na 15,000 Frw (VVIP). Ku meza y’abantu batandatu: 200,000 Frw, harimo n’icyo kunywa.
Ni igitaramo gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki, by’umwihariko abamukurikira kuva ku ndirimbo ze za mbere nk’izo yakoranye n’itsinda rya Tuff- Gang, kugeza ku murongo w’ubuhanzi yubatse muri iyi myaka itanu.
Papa Cyangwe yiteguye gutanga igitaramo atari nk’umuraperi gusa, ahubwo nk’umuntu wakuze mu buzima, wavuye mu busore akinjira mu rugendo rw’umuryango n’inshingano.
“Papa Cyangwe 5 Years Experience” si igitaramo cyo kuririmba gusa, ahubwo ni urugendo rwo gusubira inyuma no gushimira aho yavuye, abantu bamuherekeje n’ubuzima bwamutoje kuba uwo ari we uyu munsi.

