Guverinoma ya Afurika y’Epfo yanenze igitekerezo cya Amerika cyo kwakira impunzi nke by’umwihariko abazungu bo muri iki gihugu, kuko ngo Jenoside bivugwa ko bakorerwa nta bimenyetso biyemeza ifite.
Mu minsi ishize abazungu bo muri Afurika y’Epfo batangiye kuzuza inyandiko bashaka kwimukira muri Amerika ariko umubare w’abagaragaje ubushake uba muto.
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yabigendeyeho ivuga ko bigaragaza ko nta bwicanyi bubakorerwa muri iki gihugu.
Ku wa 30 Ukwakira 2025, ubutegetsi bwa Trump bwatangaje ko buzakira impunzi 7500 gusa mu mwaka utaha, mu gihe iki gihugu cyakiraga ibihumbi 125 ku mwaka.
Kugeza ubu nta mubare uzwi w’abazungu bo muri Afurika y’Epfo bemerewe kujya muri Amerika nk’impunzi.
Amerika yavuze ko kugabanya umubare w’impunzi bigamije kurinda umutekano w’abaturage n’inyungu z’igihugu muri rusange.

