Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bugifite imiryango 664 yasenyewe n’ibiza itarubakirwa, mu miryango igera ku 1590 yagizweho ingaruka n’ibiza.

 

Ni imiryango yasenyewe n’ibiza mu ijoro rya tariki 2-3 Gicurasi 2023, aho mu Rwanda haguye imvura idasanzwe yateje ibiza byahitanye abantu 135 binasenya inzu z’abaturage barimo 1126 bo mu Karere ka Rutsiro.

 

Ibi ni bimwe mu byo Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yatangaje mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2025, wabereye mu Murenge wa Kivumu, ahari kubakirwa imiryango 71 yasenyewe n’ibiza.

 

Ati “Dufite imiryango yahuye n’ibiza 1590, muri yo 926 yarubakiwe mu gihe 664 itarubakirwa. Ubwo twatangiraga urugendo rwo kuyituza twubatse inzu 87, mu cyiciro cyakurikiye twubaka izindi 24 bijyanye n’ubushobozi bwari buhari.

 

“Ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wa CERC hubakiwe imiryango 381 ndetse iratuye, icyiciro cyawo cya kabiri hari kubakirwa imiryango 434 ndetse inzu ziri kugana ku musozo.”

 

Yakomeje agaragaza ko bagifite umubare munini w’abaturage bakeneye kubakirwa, agahamagarira abafatanyabikorwa kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo umuturage abeho neza kandi atekanye.

 

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, wifatanyije n’abaturage mu muganda wo gukumira ibiza, yabasabye gushyira imbagara mu gukora ibikorwa bitandukanye byo gukumira ibiza kuko iyo biteye bigira ingaruka ku iterambere.

 

Ati “Iyo wakoze ibikorwa byo gukumira, ugafata ingamba zo kugabanya ingaruka z’ibiza, icyo gihe ibihombo biragabanyuka; dukomeze rero gushyira imbaraga mu kwirinda ko ibiza byadutera bidutunguye kuko biduhombya, bigahombya n’igihugu. Ubaturage barasobanukiwe, ubuyobozi nibushyiremo imbaraga bakumire abitwikira ijoro bakubaka ahatemewe, hakurikizwa amategeko mu myubakire.”

 

Yanabasabye gukorera hamwe mu kurwanya ingaruka z’ibiza, kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bakurikiza inama zose bagirwa n’ubuyobozi zigamije kubikumira.

 

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, ibinyujije mu mushinga wa CERC, ku bufatanye na Banki y’Isi, hari imiryango 434 yasenyewe n’ibiza ikomeje kubakira mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/26 muri aka Karere ka Rutsiro.

 

Biteganyijwe ko mu turere turindwi tw’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba hazubakirwa imiryango 2.978 yasenyewe n’ibiza byashegeshe izi Ntara muri Gicurasi 2023.

 

Imiryango izubakirwa ni iyo mu turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Burera na Musanze na Burera.

 

Ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023 byibasiye Intara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, bihitana abantu 135, byasize inzu zirenga 2100 zangiritse igice na ho izindi 2763 zisenyuka burundu.

 

Imiryango 664 yo mu Karere ka Rutsiro yasenyewe n’ibiza ntirubakirwa

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, ywifatanyije n’abaturage mu muganda wo gukumira ibiza.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE