Olisha M yari azwi mu muziki wo muri Uganda, afite inzozi zo kuzaba umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cye. Si umuhanzi gusa, ahubwo yari umugore n’umubyeyi. Mu mubano we n’umugabo we Mutassim, bari bafite abana babiri, kandi bari bategereje umwana wa gatatu.

Urupfu rwe rwahungabanyije umuryango we n’urwego rw’umuziki muri Uganda. Abakunzi be n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga basangije amagambo y’agahinda, bamwifuriza iruhuko ridashira.

Olisha M yari azwi cyane mu njyana za R&B na Afrobeat, akaba yarandikaga indirimbo ziganjemo insanganyamatsiko z’urukundo, ituze n’imbaraga z’abagore.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Katambala, Super Love na Gwenjagala, zatumye aba umwe mu bahanzi bakunzwe muri Uganda no hanze yayo.

Uretse umuziki, Olisha M yari n’umucuruzi w’imyenda, akaba yarashinze inzu y’imideli yitwa ‘Olisha M Fashion’, igaragaza impano ye mu bijyanye n’imideli n’ubuhanzi.

Mu mwaka wa 2024, yashyize ku mugaragaro umubano we n’umukunzi we mu birori byo gusaba no gukwa, byavuzwe cyane muri Uganda, byitabirwa n’abantu benshi.

Urupfu rwe rwateye agahinda gakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro rwa Uganda, aho abahanzi, inshuti n’abakunzi be banyuze ku mbuga nkoranyambaga batangaza ubutumwa bwo kumwibuka no gushima impano ye n’uburyo yafatanyaga n’abandi.

Olisha M yasigiye isi y’umuziki umurage w’indirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima, ubuhanga mu kuririmba no kuba yarabaye icyitegererezo ku rubyiruko rw’abagore bifuza gutera imbere mu buhanzi no mu bucuruzi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE