Kuri iki Cyumweru, Amagaju FC yandikiye FERWAFA asaba gukurirwaho ikarita itukura yahawe Myugariro Rwema Amza ku ikosa yari akoreye Aziz Bassane mu mukino batsinzwemo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025.

Amagaju FC yanditse avuga ntakosa Rwema Amza yakoze ahubwo ko Aziz Bassane wa Rayon Sports ariwe wari ukwiriye guhanwa kuko yigwishije.

“Mu byukuri Rwema Amza yahawe ikarita itariyo kuko nta kosa yakoreye umukinnyi wa Rayon Sport nkuko n’amashusho abigaragaza neza ko nta contact yabaye, ahubwo umukinnyi wa Rayon Sport yagombaga kuba ariwe uhanwa kuko yigwishije ( Simulation).

Myugariro Rwema Amza yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 21 nyuma yaho Umusifuzi Kayitare David yemeje ko yakorye ikosa rutahizamu wa Rayon Sports Aziz Bassane.

 

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE