Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’Umwana, Uburinganire n’Iterambere ry’Umukobwa (Plan International) mu Rwanda watangaje ko mu myaka itanu iri imbere ugiye kwagurira ibikorwa mu gufasha ibyiciro bitishoboye by’abana, abakobwa ndetse n’urubyiruko bagera kuri miliyoni n’ibihumbi 200.
Ibyo uwo muryango wabimuritse uri kumwe n’abafatanyabikorwa bawo ku wa 23 Ukwakira 2025 ubwo werekanaga igenamigambi ryawo ry’imyaka itanu iri imbere rizashyirwa mu bikorwa kuva mu 2026-2030.
Ni igenamigambi rizibanda ku bikorwa bisanzwe by’uwo muryango bikubiye mu nkingi ebyiri, harimo iyo kwita ku guhanga umurimo, kubaka ubumenyingiro n’imibereho myiza y’urubyiruko n’imiryango.
Indi nkingi uwo muryango wibandaho ni iyo kubaka ahazaza heza binyuze mu kwita ku mikurire y’abana no kwita ku buzima bw’imyororokere.
Igishya muri iryo genamigambi ni uko Plan International igiye kwimakaza ikoranabuhanga mu byo ikora, ndetse no kongera imikoranire n’inzego z’ibanze n’imiryango itegamiye kuri Leta yo mu Rwanda.
Ikindi muri iyi myaka itanu ni uko uturere Plan International yakoreragamo tugiye kuva kuri dutatu tukagera ku icumi.
Umuyobozi wa Plan International mu Rwanda, Emilie Fernandes, yavuze ko bahisemo kwagura ibikorwa byabo kuko n’Igihugu gifite umurongo mwiza ujyanye n’icyerekezo cyabo, bituma bongera uruhare rwabo.
Ati “Leta y’u Rwanda ifite gahunda nziza zo guteza imbere imibereho y’abana n’urubyiruko, kandi turi hano ngo tuyishyigikire hamwe n’abafatanyabikorwa bayo. Twabonye ko ubukene buri kugabanuka, inda ziterwa abangavu ndetse n’abana bari mu mirire mibi baragabanuka, ariko hari ahakiri icyuho.”
Yakomeje ati “Twe rero turi gushyira imbaraga muri icyo cyuho, nko mu bakobwa babyariye iwabo, abana bafite ubumuga, impunzi n’abashaka akazi.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimye umusanzu wa Plan International avuga ko gahunda zayo mu Rwanda zihura neza n’iz’Igihugu muri gahunda yo kwihutisha iterambere, ikiciro cya mbere ndetse n’icyerekezo 2050.
Ati “Mwadufashije mu kurengera umwana, kwimakaza uburinganire ndetse no guteza imbere imiryango mu gihugu cyacu. Uburyo mwibanda ku guharanira impinduka nziza mu muryango, gukorana n’urubyiruko ndetse no guhanga udushya mu ikoranabuhanga bihuye neza n’icyerekezo cy’u Rwanda. Ibyo bitanga umusanzu ukomeye cyane mu guhindura imyumvire, guteza imbere urubyiruko no kubaka imiryango ikomeye.”
Kamabonwa Prudencienne ukorera Umuryango w’Aba-Guide mu Rwanda, yavuze ko mu myaka itanu ishize bishimira ko mu mikoranire na Plan International Rwanda bigishije urubyiruko rw’i Nyaruguru n’i Gatsibo kwirinda inda zitateganyijwe.
Ni mu gihe Mukantwali Alphoncine, uhagarariye abarezi bo mu marerero yo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye, yavuze ko Plan International yabafashije kugera ku bana 800 bitabira amarerero, ndetse ko abagera kuri 30 muri bo bavuye mu mirire mibi ku buryo nta n’umwe usigaye muri icyo kiciro.
Mu igenamigambi rya Plan International Rwanda rya 2020-2025, ibikorwa byageze ku bagenerwabikorwa 770,474 barimo abakobwa 400,000 n’abahungu 302,948.
Mu myaka itanu iri imbere Plan International Rwanda izakorana n’abafatanyabikorwa umunani ari bo AEE Rwanda, Dream Village Organization, Imbaraga, Caritas Rwanda, Bamporeze, Association des Guides du Rwanda, Health Development Initiative na Learn Work Develop.
Abagenerwabikorwa bayo ni abana, abakobwa n’urubyiruko bagera kuri miliyoni 1.2 harimo abakobwa 750,000 n’abahungu 450,000.
Plan International izakorera mu Bugesera, Nyaruguru na Gatsibo isanzwe ikoreramo hamwe no mu tundi turere turindwi dushya mu mushinga wa Education Outcomes Fund (EOF).
Izakorera kandi mu nkambi za Mugombwa, Kigeme, Kiziba, Nyabiheke, Mahama, Nkamira, Nyarushishi na Kijote.
Umuyobozi wa Plan International mu Rwanda, Emilie Fernandes, yavuze ko bahisemo kwagura ibikorwa byabo kuko n’Igihugu gifite umurongo mwiza ujyanye n’icyerekezo cyabo
Plan International izafatanya n’abafatanyabikorwa bayo mu Rwanda mu gukora ibyo yiyemeje mu myaka itanu
Mukantwali Alphoncine, uhagarariye abarezi bo mu marerero yo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye, yavuze ko Plan International yabafashije kugera ku bana 800 bitabira amarerero
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimye umusanzu wa Plan International avuga ko gahunda zayo mu Rwanda zihura neza n’iz’Igihugu mu kwihutisha iterambere
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée na Emilie Fernandez bafungura igenamigambi rya Plan International mu myaka itanu
Iri genamigambi rizamara imyaka itanu
Kamabonwa Prudencienne ukorera Umuryango w’Aba-Guide mu Rwanda, yavuze ko mu myaka itanu bishimira ko mu mikoranire na Plan International Rwanda bigishije urubyiruko kwirinda inda zitatateganyijwe

