Mu karere ka Kamonyi ahazwi nko mukibuza  kuruyu 13 ukwakira 2025  ku isaha y’isaa sita  habaye impanuka aho imodoka iri mu bwoko bwa howo yagonganye na daihatsu abantu babiri bagahita bahasiga ubuzima

Intandaro yiyi mpanuka yatewe n’imodoka y’ivatiri yashatse ku depansa ihura na daihatsu yazamukaga yerekeza  Muhanga iyikatiye ikubitana na howo irayangiza bikabije nabari bayirimo ba biri bahita bitaba Imana ariko shoferi wari uyitwaye abasha kuyirokoka mu buryo butangaje

Byagaragaye  ko ivatiri ari yo yateje iyo mpanuka nkuko bamwe mu baturage bari aho impanuka yabereye babigaruka Mugabo Eric yagize ati:”umushoferi warutwaye ivatiri yagendaga adepansa daihatsu yaturukaga imbereye ibonye ko bagiye kugongana irayikatira aribwo yahitaga igongana na howo yamanukaga ku muvuduko mwinshi abantu batatu bari bayirimo babiri muribo bahita bahasiga ubuzima”

Murorunkwere angelique nawe yavuze ko amakosa amwe namwe yabatwara ibinyabiziga ariyo ateza ibibazo by’impanuka zahato nahato yatangajeko nubwo abari mu ivatiri ntakibazo bagize hakangirika imodoka gusa  ariyo yabaye intandaro y’impanuka yose

 

 

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE