Ni igikorwa cy’amateka kizahuza imikino ya MMA (Mixed Martial Arts) n’ibirori by’imyidagaduro bikomeye bizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025.

Iyi shampiyona ya PFL Africa yashyiriweho guteza imbere impano z’abakinnyi b’umwuga muri MMA ku mugabane w’Afurika no kubaha amahirwe yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kwakira Shampiyona ya kimwe cya kabiri cya PFL Africa (Professional Fighters League Africa Semifinals).

Ndetse, ni ibirori byitezweho kuba iby’amateka mu mikino y’iteramakofe (MMA) ku mugabane w’Afurika, bikazahuza abakinnyi bakomeye baturutse mu bihugu bitandukanye.

Iri rushanwa rizaba rigizwe n’imikino 11, harimo imikino 8 ya kimwe cya kabiri, imikino 2 ya “alternate bouts”, ndetse n’umukino umwe uzwi nka “showcase fight”.

U Rwanda ruzahagararirwa na James Opio, umwe mu bakinnyi bagezweho mu cyiciro cya Featherweight, aho azahura n’umunya-Uganda, Isaac Omeda mu mukino utegerejwe cyane, uzaba ari nk’ikirango cy’iki gikorwa ku banyarwanda.

Ku rundi ruhande, hari imikino ikomeye izakuruza abakunzi ba MMA muri Afurika yose. Mu cyiciro cya Featherweight, hazaba umukino w’ingenzi uzasoreza ku birori, uzahuza Patrick Ocheme wo muri Nigeria na Abdoul Razac Sankara wo muri Burkina Faso.

Mu ‘Bantamweight’, Nkosi Ndebele wo muri Afurika y’Epfo azahura na Simbarashe Hokonya ukomoka muri Zimbabwe, mu gihe muri ‘Heavyweight’ hazaba impaka zikomeye hagati ya Abraham Bably wo muri Côte d’Ivoire na Joffie Houlton wo muri Nigeria, ndetse hagati ya Maxwell Djantou Nana wo muri Cameroun na Justin Clarke wo muri Afurika y’Epfo.

Mu cyiciro cya Welterweight, Yabna N’tchala wo muri Guinea-Bissau azahangana na Emilios Dassi ukomoka muri Cameroun, mu gihe mu ‘Bantamweight’ undi mukino utegerejwe uzahuza Boule Godogo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Karim Henniene w’i Algeria.

N’abandi bakinnyi barimo Wasi Adeshina wo muri Nigeria na Dwight Joseph wo muri Liberia nabo bazagaragara ku rutonde rw’iyi mikino.

Uretse imikino izaba ikomeye, abari gutegura iri rushanwa banditse kuri konti ya X mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, bagaragaza ko abitabiriye bazanahabwa igitaramo cy’imbaturamugabo, aho Bruce Melodie n’abandi bahanzi mpuzamahanga bazaririmbira imbaga mu rwego rwo gufasha guhuza siporo n’imyidagaduro.

Ibi birongera kugaragaza u Rwanda nk’igicumbi cy’imikino n’ibirori bikomeye. Kuri ubu, amatike yo kwinjira yatangiye kugurishwa binyuze kuri www.ticqet.rw

Iki gikorwa cyemejwe nk’icy’amateka, kikaba ari ubwa mbere PFL Africa Semifinals zibereye mu Rwanda nyuma y’ibindi bikorwa byabereye muri Cape Town na Johannesburg.

Ni intambwe ikomeye ishimangira uko u Rwanda rukomeje kwigaragaza mu kwakira ibirori bikomeye mpuzamahanga mu mikino, imurikagurisha n’imyidagaduro.

Abatsinze bazerekeza mu mikino ya nyuma (Finals) izabera i Benin mu Ukuboza 2025, aho hazamenyekana abegukana ibihembo bya mbere muri PFL Africa.

Iyi shampiyona yitezweho guhuza ibihumbi by’abafana ba MMA ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro, by’umwihariko ku Banyarwanda bashyigikiye James Opio no kubona Bruce Melodie ku rubyiniro n’abandi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE