Mu karere ka kamonyi umurenge wa Runda ahitwa rwamushumba, habereye impanuka ikomeye aho imodoka itwara Abagenzi ya Rtco, yagonze umumotari warutwaye umugenzi. iyi mpanuka yabaye mugitondo cyo kuruyu wa mbere tariki 15nzeri 2025 ahagana mu masaha ya samoya.
Amakuru bvnrwanda yamenye nuko iyimpanuka ntamuntu yahitanye gusa yangije moto ya umumotari kuburyo bukomeye , ndetse abo moto yaritwaye barakomereka boherezwa kubitaro bya Akarere ka Kamonyi bya Rukoma. 
Bvnrwanda yamenye amakuru yuko iyo mpanuka yaturutse kumodoka yo mubwoko bwa HOWO yaturukaga bishenyi yerekeza Kuruyenzi igeze Rwamushumba ifata feri muburyo butunguranye inyuma yayo hari moto, Umumotari asa nuyikatira yerekeza muruhande rw’iburyo moto igwa mu muhanda hagati.
Imbere haturukaga imodoka ya rtco ya turukaga i Kigali yerekeza muntara ya Amajyepfo igeze kuri iyo moto yaguye mumuhanda irayikatira isanga umumotari waruparitse kuruhande rw’umuhanda irayigonga , nkuko umwe mubari hafi yaho impanuka yabereye yabihamirije bvnrwanda.
Amafoto yafashwe na bvnrwanda aragaragazako habuze gato cyane ngo Imodoka ndetse na Moto byagonganye bigwe mukagezi ka rwamushumba gusa nti byagwamo , iyi moto yagonzwe yangiritse kuburyo itakongera gukora.
Police y’Urwanda ishinzwe umutekano wo mu muhanda irakangurira Abayobozi batwara Ibinyabiziga gukurikiza amabwiriza agenga ibinyabiziga igihe batwaye bakita kukureba neza ibimenyetso byatanzwe n’ikinyabiziga kimuri imbere.