Nyuma na nyuma Kate Bashabe yananiwe kwiyumanganya, ashimangira uburyo umutima we wihebeye Tumelo Ramaphosa, umuhungu wa Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.
Aba bombi bamaze iminsi bavugwa mu rukundo ndetse izi nkuru zarushijeho guhabwa imbaraga n’imyitwarire yabo ku mbuga nkoranyambaga.
Byatangiye Bashabe ashyira amafoto ye kuri Instagram, ariko ubwo Tumelo yari hafi aho arekereje, nta byo gutinzamo ahita ajya muri ’comments’ ahatangirwa ibitekerezo, adaciye ku ruhande avuga akari ku mutima we ati “Rukundo rwanjye” ndetse ashyiraho n’akamenyetso k’umutima.
Bashabe akibitera ijisho, kwihangana byanze nawe asubiza ubwo butuma, ashyiraho akamenyetso k’umutima.
Uyu mukobwa ntabwo yakunze kuvugwa mu itangazamakuru cyane, bikaba akarusho ku nkuru z’urukundo. Gusa kuko ari icyamamare, hari abagiye bamusaba kwerekana umukunzi we, abandi bakavuga ko bifuza kumubera umukunzi, bakaziba icyo cyuho.
