Donald Trump, yavuze ko Ukraine idakwiye kurasa mu Burusiya, nyuma y’uko hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko uyu muyobozi wa Amerika yashishikarije Ukraine kurasa ku mijyi ikomeye yo muri iki gihugu kinini ku Isi.
Ibi yabivuze mu ku wa 15 Nyakanga 2025, ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba koko yumva Ukraine ikwiye kurasa hamwe mu hantu hakomeye mu Burusiya, asubiza agira ati “Oya ibyo ntibakwiye kubikora.”
Mu minsi ishize The Financial Times yavuze ko Trump yagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, amubaza niba aramutse ahawe ibisasu birasa kure yarasa mu Burusiya, Volodymyr agasubiza avuga ko abonye ibyo bisasu nta kabuza yaharasa.

