Umuhanzi Ruti Joel na mugenzi we Clement The Guitarist bagiye gutaramira bwa mbere mu Bwongereza, mu gitaramo gikomeye kizabera i London mu rwego rwo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, kibere kuri The Royal Regency (501 High Street North, E126TH), kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00PM) kugeza saa munani za mu gitondo (2:00AM).
Ni igitaramo kiri mu bikomeye bitegurwa buri mwaka n’Abanyarwanda baba mu mahanga, gifite insanganyamatsiko igira iti “Kwibohora: Intambwe mu Ntego.”
Uretse mu Bwongereza, ibindi bitaramo nk’ibi biri no kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu Rwanda, bigamije guhuza Abanyarwanda mu rugendo rwo kwishimira urugero igihugu kimaze kugeraho kuva cyibohoye.
Clement The Guitarist yabwiye InyaRwanda ko kuba bagiye gutaramira mu Bwongereza ku nshuro ya mbere ari ikintu gikomeye kuri bo. Ati: “Ni ubwa mbere tugiye kuhataramira. Ni ibyishimo kuri twe, kandi nizeye ko tuzagirana ibihe byiza n’Abanyarwanda bahabarizwa.”
Ruti Joel ni umwe mu bahanzi bafite impano n’umwimerere mu muziki nyarwanda. Ni umusore w’urubavu ruto, wakuriye hafi y’abahanzi b’imena barimo Massamba Intore na Jules Sentore, bamuhaye icyerekezo mu rugendo rwe rw’umuziki.
Yakuranye nabo mu rugendo rw’umuco, binyuze mu matsinda nka Gakondo Group ndetse n’itorero Ibihame Cultural Troupe, aho yatojwe kubyina, guhamiriza no kumenya umuzi nyawo w’umuco nyarwanda.
Ijwi rye ryatangiriye kumvikana ku rwego mpuzamahanga ubwo yakoraga indirimbo ‘Diarabi’ ari kumwe na Jules Sentore na King Bayo (nyakwigendera). Iyo ndirimbo yamufunguriye amarembo, bituma benshi batangira kumubaza uwo ari we kuko yari afite ijwi ryihariye, ryashimishije abantu benshi. Ruti Joel avuga ko iyo ndirimbo ari yo yamufashije kwinjira neza mu muziki, agatangira kwigaragaza nk’umuhanzi ufite impano idasanzwe.
Mu 2019, yagaragaye mu yindi ndirimbo yuje ubuhanga yise ‘La Vie est Belle’, ari nayo yasubiyemo mu buryo bwe bwihariye. Ni indirimbo y’umuhanzi w’ikirangirire Papa Wemba, yumvikanamo mu rurimi rw’Igifaransa n’Igiswahili, igaragaza ko Ruti Joel ari umuhanzi ushoboye no mu njyana z’amahanga.
Mu rugendo rwe rw’umuziki, yakunze gushyigikirwa na Massamba Intore wamuhaga album ze nk’isomo, ndetse rimwe na rimwe bakagirana imyitozo yo kuririmba. Ibi byamufashije gukuza ijwi rye no kwagura ubumenyi mu muziki.
Clement, ugiye gutaramana na Ruti Joel, si mushya mu bikorwa bye. Yabaye umufatanyabikorwa ukomeye kuri album ye ya mbere yise ‘Musomandera’, igizwe n’indirimbo zifite injyana ya gakondo n’ubutumwa bwubaka. Kuri ubu aba bombi bamaze no gutangira imirimo ya album ya kabiri, izasohoka vuba, ikazanatuma abakunzi b’umuziki barushaho kumenya ubuhanga bwabo nk’itsinda rihuza injyana ya gakondo n’ihimbano y’umwimerere.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza (Rwandan High Commission – London), ku bufatanye n’abandi.

