Umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri sinema nyarwanda, Usanase Bahavu Jannet, yavuze ko hari abantu benshi basigaye bafata kubaka urugo nk’icyemezo cyoroheje, aho bamwe bubaka batabyitondeye cyangwa bafite impamvu zitari iz’ukuri, bikarangira binaniranye vuba.
Bahavu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na abanyamakuru, ahereye ku masomo atangwa na filime ye nshya yise ‘Urukundo rw’Inzitane’, amaze iminsi atambutsa kuri YouTube. Ni filime igaruka ku bibazo bikomereye ingo, cyane cyane izishingwa n’abantu batabanje gutekereza ku cyo urugo rusobanuye.
Ati: “Hari aho usanga abantu bafata urugo nk’ahantu waba uyu munsi ejo ukaba udahari, ukumva nta kibazo. Wabyara abantu ntubarere, ntacyo bitwaye. Nasanze umuryango, ndavuga umugore, umugabo n’abana, utagifite agaciro mu mitima ya benshi.”
‘Urukundo rw’inzitane’ ni imwe muri filime Bahavu amaze igihe ahugiyemo, nyuma y’igihe gito asoje indi zikunzwe zirimo ‘Impanga’, ‘Bad Choice’, ‘My Father in Law’ n’izindi zatumye ashimangira umwanya afite muri sinema nyarwanda.
Iyi nshya yayikoze agamije kugaragaza uko bamwe bubaka ingo bafite ibindi bakurikiye (nk’amafaranga, uburanga, imiryango), aho urugo ruba rudashingiye ku rukundo n’ubwumvikane, bigatuma rushwanyuka vuba.
Ati: “Ni filime igaruka ku ntambara zibera mu ngo, rimwe na rimwe ziturutse ku kibazo cyoroheje gishobora guteza ingaruka zikomeye, nyamara umwe mu bashakanye atifuza gutandukana.”
Bahavu avuga ko ubutumwa n’ibitekerezo yakira kuri iyi filime bigaragaza ko hari abantu bayikuramo amasomo, ndetse bakamugira n’inama z’uburyo yakomeza gushyira imbere inyigisho zirengera umuryango nyarwanda.
Uyu mukinnyi wa filime yemeza ko amasomo akubiye muri ‘Urukundo rw’inzitane’ amuhaye ishusho rusange y’uko Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igifite inshingano zikomeye zo gukomeza kwigisha Abanyarwanda agaciro k’urugo.
Ati: “Minisiteri y’Umuryango ifite akazi kenshi mu kwigisha, mu buryo ubwo ari bwo bwose, kugira ngo sosiyete nyarwanda yubake neza. N’abana b’ejo hazaza bakwiye gutegurwa hakiri kare, bamenye ko umuryango ari ikintu cy’agaciro kandi cyo gukomeraho.”
Yongeraho ko asanga ari ngombwa kongera ibikorwa bigamije gushimangira agaciro k’urugo, kugira ngo abagiye kurushinga bajye babanza kumenya neza ko atari urukiniro, ahubwo ari ishingiro ry’ubuzima bw’abantu n’iterambere ry’igihugu.