Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’inzego z’umutekano ku wa Gatanu, tariki 27 Kamena 2025, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byaho birimo The Hindustan Times, NDTV na Asian News International (ANI).

Polisi ya Mumbai yatangaje ko Jariwala yajyanywe igitaraganya mu bitaro nyuma yo kugwa mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Andheri, aho abaganga bahise bemeza ko yapfuye. ANI yatangaje ko amakuru y’urupfu rwe yatangiye kumenyekana ahagana saa saba z’ijoro, ku isaha yaho.

Umurambo wa Shefali uri gukorerwa isuzuma kwa muganga (autopsy) mu bitaro bya Cooper Hospital kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwe, kuko kugeza ubu ntiharasohoka ibisobanuro birambuye. Gusa ibitangazamakuru bimwe byatangaje ko ashobora kuba yazize guhagarara k’umutima, nk’uko The Hindustan Times yabitangaje.

Ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena, ikinyamakuru PEOPLE cyagerageje kuvugana na polisi ya Mumbai kugira ngo hamenyekane andi makuru y’inyongera, ariko nta gisubizo cyihuse cyatanzwe.

Amakuru atangwa na The Indian Express avuga ko umugabo wa Shefali, Parag Tyagi bashakanye mu 2015, ari we wamujyanye kwa muganga. Ikinyamakuru ANI cyo cyatangaje ko abo mu muryango we bari bamuri iruhande muri iryo joro ryose. Gusa kugeza ubu nta tangazo ryihariye ryatanzwe n’abo mu muryango we.

Shefali Jariwala yamenyekanye cyane binyuze mu mashusho y’indirimbo “Kaanta Laga”, yakunzwe cyane mu myaka ya za 2000, ndetse yanitabiriye irushanwa rya televiziyo rya Bigg Boss, rizwi cyane mu Buhinde nk’irihurirwamo n’ibyamamare.

Inshuti ze zitandukanye zamwunamiye ku mbuga nkoranyambaga, harimo umuririmbyi Mika Singh wasangije abamukurikira amashusho ye kuri Instagram Stories, yandikaho ati: “Iyaba twaragize umwanya munini wo kuba turi kumwe. Iyaba twubatse andi mateka. Yari mwiza ku isura no ku mutima. Kumusezeraho birababaje cyane.”

Umukinnyi wa filime Aly Goni na we yanditse kuri X ati: “Natunguwe kandi mbabajwe no kumva urupfu rutunguranye rwa Shefali Jariwala. Ubuzima buratungurana. Ruhukira mu mahoro.”

Tehseen Poonawalla wakinanye na Shefali muri Bigg Boss 13 yagize ati: “Sinabyiyumvisha ko Shefali, inshuti yanjye, atakiriho. Twaherukaga guhura mu birori. Ubuzima ni bugufi cyane. Biratangaje ko Sidharth Shukla na Shefali twari kumwe muri Bigg Boss 13 bombi batakiriho. Nifurije umuryango we imbaraga n’ihumure.”

Umukinnyi wa filime Divyanka Tripathi we yanditse kuri X ati: “Ntabwo ndabyakira. Inkuru y’urupfu rwa Shefali irambabaje cyane. Yagiye kare. Nihanganishije cyane umugabo we n’umuryango we.”

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE