Umuturage yiciwe mu ihangana ry’umukandida Theodore Ssekikubo na Brig Gen (Rtd) Emmanuel Rwashande bahatanira guhagararira agace ka Lwemiyaga mu karere ka Sembabule mu Nteko Ishinga Amategeko.

 

Abifuza guhagararira ishyaka NRM bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino muri Uganda, kugira ngo abazashyigikirwa n’abaturage benshi ari bo bazemezwa nk’abakandida mu matora y’Inteko.

Ni muri urwo rwego Ssekikubo na Brig Gen (Rtd) Rwashande basanzwe ari abanyamuryango ba NRM, bagiye kwiyamamariza muri Lwemiyaga ku wa 26 Kamena 2025.

Ihangana ry’aba bakandida ryatangiye ubwo abashyigikiye Ssekikubo usanzwe ari umudepite basabaga abo ku ruhande rwa Brig Gen (Rtd) Rwashande kugabanya umuziki kugira ngo umukandida wabo ageze ijambo ku baturage.

Abashyigikiye Brig Gen (Rtd) Rwashande babyanze, abasirikare barinda uyu mukandida bahita bategeka abashyigikiye Ssekikubo kuva mu kibuga cyaberagamo ibikorwa byo kwiyamamaza.

Aba basirikare batangiye kurasa ubwo abashyigikiye Ssekikubo bangaga kuva muri iki kibuga, umuturage umwe witwa Ssembusi aricwa, undi akomereka ku mutwe, Ssekikubo akomeretswa n’isasu ryakoze ku rutoki.

Komiseri muri Komisiyo ya NRM ishinzwe amatora, Ambasaderi James Kinobe, yatangaje ko ibyabereye muri Sembabule bibabaje, kuko abasirikare badakwiye kwivanga muri politiki.

Yagize ati “Ibyabereye muri Sembabule birababaje. Abasirikare ntibakwiye kwivanga muri politiki. Namenyeshejwe ko abasirikare bo ku ruhande rwa Rwashande ari bo bibasiye abashyigikiye Hon. Ssekikubo, kandi ni ikibazo gikomeye turi gukurikirana.”

Depite Ssekikubo amaze imyaka 24 ahagarariye Lwemiyaga mu Nteko Ishinga Amategeko. Ubwo Brig Gen (Rtd) Rwashande yafataga icyemezo cyo guhatana na we, byateje umwuka mubi hagati y’abayoboke ba NRM muri aka gace, bacikamo ibice.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE