Babinyujije mu kinyobwa cya Virunga, uruganda rwa Skol rwateye inkunga igitaramo cya Toxic Xperience kigiye kuba ku nshuro ya gatatu kikazabera mu karere ka Rubavu.

Mu mwaka ushize, iki gitaramo cyaberaga ahitwa ‘Heza Beach’ mu ijoro ryo ku wa 29 Kamena 2024, kikaba cyaragombaga kugaragaramo abahanzi barimo Logan Joe, Ish Kevin na Chriss Eazy.

Uretse aba bahanzi, cyagombaga guhuza aba Djs barimo Dj Marnaud, Dj Toxxyk (wanagiteguye), Kalexx, Sonia, Pyfo, Tyga, Kiss, Higa na Rusam ndetse n’abandi benshi.

Muri uyu mwaka, iki gitaramo cyongeye kugaruka kikongera kikazabera kuri Heza Beach Resort i Rubavu, ku itariki ya 4 Nyakanga 2025 mu gihe abakozi muri rusange bazaba bari mu kiruhuko cy’icyumweru.

Kuri iyi nshuro, Dj Toxxic yatumiye Dj Marnourd, Dj Klein, Dj Tyga, Dj Inno, Dj June, Dj Pyfo. Hazaba hari kandi Bruce Melodie ndetse na Kivumbi King.

Mbere y’uko iki gitaramo kiba, Dj Toxxyk yateguye ibindi bitaramo bigamije gutegura iki gitaramo gikuru kizabera kuri Heza Beach harimo ibitaramo bizabera muri Kigali na Rubavu.

Ku bwo korohereza abakunzi b’ikinyobwa cya Virunga bazitabira ibi bitaramo, uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye babinyujije mu kinyobwa cya Virunga biyemeje guherekeza Dj Toxxyk muri ibi bitaramo.

Mu rwego rwo kwitegura igitaramo nyamukuru, Virunga Beer yatangije ubukangurambaga bushimishije bwiswe “Road to Toxic Xperience”, buzakorerwa mu tubari twatoranyijwe two muri Kigali no Rubavu.

Muri utu tubari, abakiriya bazajya bagura amacupa ya Virunga hanyuma bahabwe amakarita azabahesha ibihembo bitandukanye harimo; Amatike yo kwinjira mu gitaramo, ibikoresho bitandukanye biriho ibirango bya Virunga, Amatike ya VIP y’abantu babiri bakazamenyerwa itike n’aho kurara no kujya mu myanya ya VIP mu gitaramo cyangwa se kongezwa andi macupa ya Virunga.

Ubu wagura itike unyuze ku rubuga www.sinc.events.

 

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE