Kuri uyuwambere i saamunani zamanywa mu karere ka kamonyi, umurenge wa runda mukagari ka muganza umudugudu wa nyagacyamo ahazwi nka bishenyi hafatiwe umumotari atwaye ihene y’injurano.

Umuhanda uturuka kwisoko rya bishenyi werekeza kamiranzovu, imbere ya agakiriro ka bishenyi niho uyumumatari yafatiwe .

amakuru bvn yamenye nuko uwibwe ihene yabonye umumotari atwaye ihene ye akigira inama yo gutega indi moto akurikira uwo mumotari warumutwariye ihene bamufatira imbere yayagakiriro ka bishenyi neza neza imbere ya abapolisi bashinzwe umutekano wo mumuhanda.

uburyo bwakoreshejwe ihene bayishyize mumufuka uwarurikumwe na motari arayikikira,bamwe mubari baraho hafi baganiriye na bvnrwanda batubwiyeko atari ubwambere ikibazo cyo kwibwa amatungo kigaragaye muri akagace ,bakaba bishimiye ifatwa ryaba bombi.

Umuturage wibwe ihene yabwiye bvn ko yishimiye kuba polisi yariri gucunga umutekano wo mumuhanda yabafashije gufata ibi bisambo, avuga kandi ko yizeye ubutabera .

aba bombi bafashwe biteganyijwe ko bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha kuri station ya runda .

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE