Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Juno Kizigenza, yatangaje ko yiteguye gutaramira abakunzi be mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, aboneraho gushimira abafana bamaze imyaka bamuba hafi, by’umwihariko abagiye bamugaragariza urukundo n’ubutumwa bwo kumushyigikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kabiri, tariki 17 Kamena 2025, Juno Kizigenza yavuze ko asanga igihe kigeze ngo asubize urukumbuzi rw’abafana be, bamaze igihe bamugaragariza ko bashaka kumubona ku rubyiniro runini nk’urw’iri serikuramuco rimaze kuba igicumbi cy’imyidagaduro y’Abanyarwanda.
Yavuze ati “Nishimiye kuba ndi hano. Kuri njye, ndi kwizihiza imyaka itanu mu rugendo rw’umuziki. Cyari cyo gihe cyo kugera ku bantu banjye aho bari hose,”
Uyu muhanzi ukiri muto kandi wihariye mu njyana ye, yavuze ko kuva yinjiye mu muziki mu myaka itanu ishize, atigeze yicara. Ahubwo yahozaga abakunzi be ku meza, asohora indirimbo nshya buri mezi abiri, ku buryo imibare ye yerekana ko asatira igihangano cy’ijana. Ibi abifata nk’“impamba” ihagije yo guhura n’abafana be amaso ku maso.
Avuga ati “Mu myaka itanu ishize nsohora indirimbo buri mezi abiri. Ntekereza ko zabaye hafi 100. Urumva mfite amatsiko menshi yo kuzajya imbere y’abantu, hari n’aho nzagera bwa mbere. Rero ndumva niteguye kubaha ibyishimo, kuko turabibafitiye,”
Kuva yatangira umuziki, Juno Kizigenza yagiye agaragazwa nk’umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye, ariko kandi hari abagiye bagaragaza impungenge ko atagaragara kenshi mu bitaramo bikomeye, bikekwa ko hari inzitizi zitandukanye zaba zaratumye amayira ye afungwaho.
Bamwe mu bafana be bamaze imyaka bandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga basaba ko uyu musore yahabwa umwanya akwiye. Ibi Juno yabyumvise, ndetse yemeza ko nawe yabibonaga ariko agategereza igihe gikwiye.
Mu butumwa bwe, yashimye byimazeyo abafana be bamubaye hafi muri uru rugendo, by’umwihariko abagiye bashyigikira ibihangano bye no kubimenyekanisha.
Ati “Ndi mu byishimo byo kwizihiza iyi myaka itanu n’abafana banjye. Baba baramfashije gusunika ibintu byanjye. Ikofi iba igomba kumeneka, kuko turahenze,”- Yabivuze aseka, anashimangira uburyo urukundo rw’abafana rwagize uruhare rukomeye mu kubaka izina rye.
Juno Kizigenza yinjiriye mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival afite intego yo kurushaho kwegera abafana be no kubashimira urukundo bamugaragarije.
Ni urugendo rudasanzwe ku muhanzi umaze imyaka itanu akora umuziki ataruhuka, none akaba agiye guhembura urukumbuzi rw’abamukunda, mu gitaramo kigaragaza ko igihe cye cyageze.