TikTok izakomeza gukora nibura amezi atatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’aho bitangarijwe ko Perezida Donald Trump ateganya kongera igihe ntarengwa cyo kuyigurisha cyangwa kuyihagarika.
Ni ku nshuro ya gatatu kuva atangiye manda ye muri uyu mwaka igihe cyo kugurisha TikTok cyongerwe.
Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yatangaje ko Trump azashyira umukono ku rindi teka muri iki cyumweru kugira ngo TikTok ikomeze gukora.
TikTok yagombaga guhagarikwa muri Amerika nyuma y’uko Sosiyete iyigenzura yo mu Bushinwa, ByteDance, yanze kuyigurisha ku Munyamerika mbere y’itariki ntarengwa yo muri Mutarama.
Trump ashinja TikTok ikoreshwa n’Abanyamerika barenga miliyoni 170 ko ishobora gukoreshwa n’u Bushinwa nk’igikoresho cy’ubutasi no kwinjizamo abantu imyumvire ya politiki ihabanye n’ibyo Amerika ishaka.

