Ikipe ya Paris Saint-Germain yari yambaye Visit Rwanda ku kuboko yatangiye inyagira ikipe ya Atletico Madrid mu gikombe cy’Isi cy’ama-Club.
Paris Saint-Germain ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe yatangiye yitwara neza inyagira Atletico Madrid ibitego 4-0. Ni ibitego bya Fabian Ruiz ku munota wa 19 ahawe umupira na Khvicha Kvratskhelia, Vitinha ku wa 45+1 ahawe umupira na Khvicha Kvratskhelia, Senny Mayulu ku wa 87 ndetse na Lee Kang-In ku wa 7 w’inyongera kuri penariti.
Atletico Madrid yasoje uyu mukino idafite abakinnyi buzuye nyuma y’uko myugariro Clement Lenglet yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 77. Abafana bakurikiye uyu mukino ni 80,619.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere kandi mu itsinda A FC Porto yo muri Portugal yanganyije na Palmeiras 0-0 naho mu itsinda B Botafogo itsinda Seattle Sounders FC ibitego 2-1.
Imikino y’igikombe cy’Isi cy’ama-Club kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirakomeza kuri uyu wa Mbere aho saa Tatu z’ijoro mu itsinda D aho Chelsea iri bukine na Los Angeles FC.