Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Muhire Kevin yerekeje mu ikipe ya Jamus FC yon muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sudani y’Epfo.

Iyi kipe niyo yabitangaje ibinyujije ku nkuta z’imbuga nkoranyambaga zayo aho yateguje abafana bayo kujya kwifatanya nayo kumwakira ku kibuga cy’indege cya Juba International Airport kuri uyu ea Gatanu.

‎‎Muhire Kevin yerekeje muri Jamus FC  byari bimaze iminsi bivugwa ko n’ubundi azayerekezamo dore ko yari yamaze kumvikana nayo.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira yerekeje mu ikipe nshya nyuma y’uko asoje amasezerano muri Rayon Sports yari abereye kapiteni.

‎‎Jamus FC yerekejemo niyo izakina imikino ya CAF Champions League kuko niyo ifite  igikombe cya shampiyona muri Sudani y’Epfo.

‎‎Muhire Kevin yazamukiye muri Isonga, ayivamo ajya muri Rayon Sports, ayivamo ajya mu makipe yo hanze y’u Rwanda arimo Misr lel-Makkasa yo mu Misiri na Saham Club yo muri Oman ubundi muri 2023 yongera gusubira muri Rayon Sports.

‎

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE