kuruyu wagatanu taliki 13 kamena 2025 nibwo hafunguwe kumugaragaro  imurikabikorwa n’imurikagurisha riri kubera mukarere ka kamonyi umurenge wa runda akagali ka muganza umudugudu wa nyagacyamo ahitwa bishenyi rikaba ryaritabiriwe n’abantu 79 harimo abikorera kugiti cyabo, amakoperative hamwe nabafatanyabikorwa bya leta.

nyuma yogufungura kumugaragaro imurikagurisha hakurikiye gusura buri stand yariri aho murwego rwo kumenya ibyaraho kuko hari higanjemo udushya twinshi ndetse nibikomoka kubihingwa byinshi kandi buri wese asobanuraga icyo yazanye mumurikabikorwa neza.

ibyo gusura stand byarangiye hakurikiraho ijambo ry’umuyoboza wa psf mukarere Munyankumburwa Jean Marie ubwo yavuze ko iryo murikikabikorwa nimurikagurisha ahanini rifasha abagize urugaga rwabikorera  kandi yashimiye abitabiriye bose ndetse n’abafatanya bikorwa byumwihariko ubuyobozi bwa akarere kakamonyi yasoje ashishikariza abari aho kuzana udushya.

nyuma yaho mayor wakarere ka kamonyi Dr NAHAYO Sylvere yakomerejeho atanga ubutumwa ashimira abitabiriye imurikabikorwa n’imurikagurisha kandi avuga ko abazanye ibikorwa byabo bavuga ko bari gucuruza kandi abaguzi bari kuboneka ibyo bikaba ari byiza kandi yasabye ko hakongerwamo imbaraga mu kumenyesha abataramenya amakuru kandi abacuruzi bakagurisha kugiciro kiri hasi kugira ngo babashe  kugurisha kandin’uhaha bigende neza yasoje ashimira abitabiriye muri rusange.

ikigikorwa cyasojwe no kujya gusura buri muntu kugitoi cye aho atasuye.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE