Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Bianca ari mu gahinda ko kwibwa imodoka ye yo mu bwoko bwa Hyunday ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu nibwo umunyamakuru wa SK FM akaba n’umwe mu bashyushyarugamba bagezweho bayoboye ibirori n’ibitaramo bikomeye mu Rwanda, Bianca yatangaje ko bamwibye imodoka.

Ibi yabitangaje ubwo yari yagiye mu birori byo gufungura inzu itunganya imisatsi y’inshuti ye Kety akaba n’umwe mu bakobwa bakoreshejwe mu ndirimbo nyinshi zirimo Ma Vie ya Social Mulla, iza Christopher, …

Bianca yavuze ko yaje muri ibi birori nyuma yo kujya gutanga ikirego kuri RIB ngo batangire bakurikiranire hafi iby’iyi modoka ye yo mu bwoko bwa Hyundai.

Yavuze ko iyi modoka yibwe mu masaha ya saa cyenda mbere yo kujya gukora ikiganiro kuri SK FM ikaba yaribiwe iwe mu rugo ubwo yari mu myiteguro yo kujya mu kiganiro.

Ayo makuru yo kwibwa imodoka yabanje gutangazwa na MC Nario wari uyoboye ibyo birori byarimo ibyamamare bitandukanye haba mu buhanzi, gukina filime, ababyinnyi ndetse n’abandi benshi.

Kugeza aka kanya, Bianca ntabwo yari yamenya uwamwibye imodoka ye ariko RIB yatangiye inzira zo gushaka no kugaruza iyi modoka yibwe ku manywa y’ihangu.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE