Umubano mwiza wari hagati ya Donald Trump na Elon Musk wageze ku iherezo kuri uyu wa Kane, ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yatangazaga ko uyu mugabo ukize cyane ku Isi “yataye ubwenge” ndetse amuburira ko ashobora guhagarika amasezerano ye ya miliyari nyinshi z’amadolari afitanye na Leta.

Umwuka mubi hagati y’aba bombi watangiye ubwo Musk wayoboraga ikigo gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa leta, DOGE, yavaga kuri izi nshingano, agasubira mu mirimo ye isanzwe yo kuba rwiyemezamirimo.

Yahise atangira kunenga Trump ndetse by’umwihariko itegeko ry’ingengo y’imari iherutse gutorwa.

Gushwana kwa Trump na Musk wamubaye hafi mu matora, kwaturutse kuri nkunganire ku misoro irebana n’imodoka z’amashanyarazi kandi ari ho Musk yashoye imari nyinshi binyuze muri Tesla. Ibi byafashaga Elon Musk kugurisha imodoka nyinshi kuko nta misoro ihanitse zari zarashyiriweho.

Musk akimara kubibona mu mpera za Mata, yatangiye gushaka uko yanyura ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ngo batazatora iyo ngingo, abanyanyagizamo ibihumbi 240$. Ibyo byose ntibyamuhiriye.

Indi mpamvu bivugwa ko yatumye ashwana na Trump, ni uko Musk yakoraga muri White House nk’umukozi udahoraho wa Leta kandi yari yaratangije ibiganiro ngo yongererwe igihe kuri iyo mirimo itishyurwa, iyo irenze iminsi 130 yari yemewe n’amategeko. Abayobozi muri White House baje kumubwira ko bitashoboka.

Amakuru akomeza avuga ko Musk yashakaga ko Ikigo gishinzwe indege za Gisivile muri Amerika (FAA) gikoresha internet ya Starlink, sosiyete ye, mu kuyobora indege ku rwego rw’igihugu. Ibyo ubuyobozi bwabyamaganiye kure buvuga ko bishobora gutera impagarara kubera ikimenyane.

Umusumari wa nyuma ku mubano wabo washinzwe ubwo mu minsi mike ishize Trump yatangazaga ko atakigize Jared Isaacman, umwe mu nshuti za Musk, Umuyobozi wa NASA.

Aho ni ho Musk yahereye anenga itegeko ry’ingengo y’imari kuko Trump yavuze ko gukuraho nkunganire bizatuma igihugu kizigama miliyari nyinshi z’amadolari.

Trump yabwiye abanyamakuru ko “yababajwe cyane” na Musk ndetse ko umubano wabo utazigera wongera kumera nk’uko wari umeze mbere.

Ati “Njye na Elon twagiranye umubano mwiza cyane. Sinzi niba bizongera kubaho.”

Musk yahise asubiza yihuse kuri X ( yahoze ari Twitter), atangiza urukurikirane rw’amagambo akomeye.

Yagize ati “Iyo ntahaba, Trump yari gutsindwa amatora,” akomeza agira ati “Ni indashima.”

Nyuma y’ibi byose, Elon Musk yasubiye kuri X, ashinja Trump ko yari afitanye umubano na Epstein washinjwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ubucuruzi bw’abantu bushingiye ku gitsina.

Yavuze ko yari afitanye umubano ukomeye na Trump, ko ari yo mpamvu inyandiko zigaragaza ibyo bakoranye zitigeze zishyirwa hanze.

Yashakaga kumvikanisha ko Trump nawe yaba yarakoze ibyaha nk’ibyo.

Ati “Ni igihe cyo gushyira ukuri hanze…Trump ari mu nyandiko za Epstein.”

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE