Nyuma y’iminsi havugwa umwuka mubi hagati ye na Run Up kubera indirimbo bari bakoranye ariko igasohoka atayumvikanamo, Chriss Eazy, yabishyizeho umucyo ahamya ko bo nk’abahanzi nta kibazo bafitanye ahubwo abareberera inyungu zabo ari bo bananiwe kumvikana.

Bijya gutangira RunUp yari yemeranyije na Chriss Eazy ko bagomba gukorana indirimbo yitwa ‘Tsunami’ icyakora mu gihe biteguraga ifatwa ry’amashusho yayo haza kuvuka ubwumvikane buke mu bareberera inyungu zabo.

Ubu bwumvikane buke bwari bushingiye ku kuba abareberera inyungu za Chriss Eazy barasabaga ko indirimbo ishyirwa ku mbuga zicuruza imiziki zabo hanyuma bakagabana ibyavuyemo, ndetse n’ijanisha bagombaga kugabaniraho.

Nyuma yo kutumvikana kuri iyi ngingo, abareberera inyungu za Chriss Eazy basabye abareberera inyungu za RunUp miliyoni 8 Frw kugira ngo babashe gukorana ntacyo bababaza ku byavuye mu bucuruzi bw’indirimbo.

Ibi na byo ntibyoroheye abareberera inyungu za RunUp bahise bafata icyemezo cyo gukura Chriss Eazy mu ndirimbo ‘Tsunami’ isohoka atarimo.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Take over’ gitambuka ku Isibo TV, Chriss Eazy yavuze ko nta gitangaza kirimo kwishyuza umuhanzi miliyoni 8 Frw kugira ngo bakorane indirimbo.

Ati “Urebye umushinga muba mugiye gukora, kuba wabwira umuntu ngo nyishyura miliyoni 8 Frw dukorane indirimbo, ibyo bintu birashoboka cyane.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nubwo bitakunze ko akorana na RunUp, we asanga ari uko abareberera inyungu zabo batumvikanye ariko nk’abahanzi nta kibazo na kimwe bafitanye.

Ati “RunUp ni inshuti yanjye, ariko hari igihe kigera iby’ubushuti bikajya ku ruhande abantu bakareba ubucuruzi. Uko biri kose aka niko kazi katubeshejeho, gatunze imiryango yacu. Indirimbo iyo igiye gusohoka, abareberera inyungu abahanzi batekereza ku bucuruzi […] rero abatureberera inyungu ntibahuje biba ngombwa ko ntasohoka mu ndirimbo.”

Chriss Eazy yavuze ko mu by’ukuri we na RunUp nk’abahanzi nta kibazo na kimwe bafitanye, anasaba itangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kutajya buririra ku tuntu twabaye ngo bigirize nkana ku bahanzi mu bintu bitanabafitiye akamaro.

Share.

1 Comment

Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE