Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, guhera saa mbili z’ijoro kugeza bukeye, ni kimwe mu bikorwa bitegura no gususurutsa abazitabira imikino ya BAL iri kuba ku nshuro ya gatanu (BAL Season 5).
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba bidaciye ukubiri no kwinjira kureba umukino wa BAL, kuko itike y’umukino ari na yo izakoreshwa kwinjira mu gitaramo. Ibi bivuze ko uzagura itike yo kureba umukino azaba afite n’uburenganzira bwo kwitabira igitaramo nta yandi mafaranga yishyuwe.
Bruce Melodie ari mu bahanzi b’imena bitezweho gususurutsa abazitabira iki gitaramo, cyane cyane nyuma yo kugirana amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya 1:55 AM iyobowe na Coach Gael, bikamufasha kurushaho kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, BNXN (wahoze yitwa Buju) ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria n’uwa Afurika muri rusange. Yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe zirimo Finesse yakoranye na Pheelz, Gwagwalada afatanyije na Kizz Daniel na Seyi Vibez, ndetse na Italy yakoranye na Blaq Diamond. Uyu musore w’imyaka 27 afite ubuhanga bwihariye mu kuririmba no kwandika indirimbo, ndetse afite igikundiro gikomeye mu rubyiruko.
BNXN yaherukaga i Kigali ku wa 24 Ukuboza 2024, ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyabereye mu mbuga ya Camp Kigali, cyitabiriwe n’abantu benshi, kikaba cyaragize uruhare rukomeye mu gushimangira izina rye mu Rwanda.
Iki gitaramo kizahuza umuziki n’imikino ni igice cy’ingenzi cy’uyu muhango, kuko gituma siporo yegerwa n’abatari bake, binyuze mu kuyihuza n’ubuhanzi, bityo bikarushaho guteza imbere Basketball n’imyidagaduro muri Afurika.
