Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yaguye miswi na Zimbabwe 0-0 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Pologne 2026 maze rukomeza mu cyiciro gikurikira aho ruzahuza wa Nigeria. Impoamvu u Rwanda rwakomeje ni uko mu mukino ubanza u Rwanda rwatsinze 2-1.
Kuri uyu wa Gatatu itariki 14 Gicuransi 2025 Zimbabwe yari yakiriye u Rwanda kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 mu bagore kizabera muri Pologne umwaka utaha wa 2026. Ni umukono u Rwanda rwamanutse mu kibuga ruzigamye impoamba y;igitego kimwe kuko mu mukino ubanza rwari rwatsinze Zimbabwe ibitego 2-1.

Ku munota wa Gatatu nibwo Zimbabwe yateye numupira mu izamu ry’u Rwanda watewe na Anitha Boniswa Ncube ariko umunyezamu Maombi Joana umupira awufata bitamugoye. U Rwanda ku munota wa 5 rwabonye uburyo nyuma y’uko Mutiyimana Sandrine yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina rwa Zimbabwe ariko umusifuzi avuga ko yaraririye.

Ku munota wa 21 ikipe ya Zimbabwe yabonye coup frac nziza yatewe na Bethel Kondo ariko umuyezamu Maombi Joana atabara u Rwanda. Patience Nyarai Ndlovu yak0meje kugerageza kugora abakobwa b’u Rwanda ariko ubwugarizi buyobowe na Niyubahwe Amina bukomeje kwihagararaho.

Ku munota wa 42 umuzamu wa Zimbabwe Cotlda Chilinda yarokoye iyi kipe nyuma yo gukuramo ishoti rikomeye rya Coup frac y’u Rwanda yatewe neza na Uwase Fatina. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0

Igice cya kabiri cyagarutse ikipe y’igihugu ya Zimbabwe ishaka gutsinda igitego, cyane ko iramutse isoje umukino ifite igitego 1-0 ariyo yakomeza kuko mu mukino ubanza yabonye igitego, ibyahiha amahirwe yo gukomereza ku gitego cyo hanze.

Ku munota wa 53 umutoza w’u Rwanda Casa Mbungo yakoze impinduka maze Ishimwe Darleine aha umwanya Kabavuke Phionah, ibyagaragaje ko u Rwanda rugiye gukina rugarira.

Ku munota wa 66 Gikundiri Skolastique yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina rwa Zimbabwe ariko ahaye umupira mugenzi we Gisubizo Claudette umupira awutera hanze gato y’izamu. Ku munota wa 69 Maombi Joana warokoye u Rwanda nyuma yo gukuramo ishoti rikomeye rya Coup franc ya Zimbabwe ryatewe neza na Bethel Kondo.

Uko umukino wagiye ukura ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yagiye itakaza ikizere cyo gukomeza. Ku munota wa 80 Beatrice kanyumbo yafashe icyemezo azamukana umupira yiruka cyane ariko Ndayizeye Chance kapiteni w’u Rwanda amubera ibamba.

Ku munota wa 85 Gisubizo Claudette yaje gutsinda igitego cy’u Rwanda ariko umusifuzi avuga ko yaraririye. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 maze u Rwanda rubona amahirwe yo kuzakina na Nigeria mu cyiciro gikurikira.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE