
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, David Adeleke wamamaye nka Davido, yatangaje ko adafite icyizere cy’uko indirimbo yakorana na mugenzi we Wizkid yakundwa cyane, nubwo yemeza ko baramutse bakoze ibitaramo bihuriweho byakwitabirwa n’abantu benshi.
Davido yabigarutseho mu kiganiro cya IONWANNATALK, ubwo yabazwaga ku kuba yakorana indirimbo cyangwa ibitaramo na Wizkid, bombi bari mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeats.

Yavuze ko kuba abahanzi babiri bakomeye bahuriye mu ndirimbo bitavuze ko byanze bikunze izakundwa cyane, atanga urugero rw’indirimbo abahanzi D’banj na 2Baba bakoranye ariko ntiyagira igikundiro cyari cyitezwe.
Ati “Njye na Wizkid turamutse dukoranye indirimbo, sinzi niba yakundwa cyane, kuko na D’banj na 2Baba bakoze indirimbo ariko ntiyakunzwe cyane.”
Icyakora, Davido yavuze ko aramutse ahuriye na Wizkid mu bitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye, yizeye ko abantu benshi babyitabira ku buryo amatike yose yashira.
Yavuze ko muri ibyo bitaramo yasaba nibura ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika kuri buri gitaramo, kubera icyizere afitiye ubwamamare bwabo.
Ati “Turamutse dukoranye ibitaramo, nasaba ibihumbi 500 by’amadolari kuri buri gitaramo kuko nzi ko amatike yose yashira.”
Davido yavuze ko hashize imyaka igera ku icumi adakorana indirimbo na Wizkid, ariko ko ibyo bidaterwa n’uko badashobora gukorana.
Yasobanuye ko mu bihe byashize batari bahuje imyumvire, gusa ko uko igihe cyagiye gihita hari ibyo yagiye ahinduraho ibitekerezo.
Davido yavuze ko hari abantu batekereza ko guhangana hagati ye na Wizkid kwabafashije kurushaho kwamamara, mu gihe abandi basanga gukorana byarushaho guteza imbere umuziki wabo.
Yashimangiye ko umuntu ashobora guhindura uko yabonaga ibintu, kandi ko kwemera ko imyumvire yahindutse ari ikimenyetso cyo gukura mu bitekerezo.




