
Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko igitekerezo cyo gukorera igitaramo muri BK Arena akigifite, ashimangira ko ikibazo gisigaye ari igihe azagikorera n’imyiteguro izakenerwa kugira ngo kizagende neza.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV, Knowless yavuze ko yishimiye uko igitaramo cyagenze, ashimangira ko yabashije gutanga ibyo yari yateguye kandi akabona ibyishimo yifuzaga ku rubyiniro.
Yagize ati: “Ni igitaramo cyagenze neza. Nishimiye ibyo nari nateguye, nabitanze, n’ibyishimo nifuzaga ku rubyiniro nabibonye. Byari byiza.”
Yavuze ko nubwo adakunze kugaragara mu bitaramo kenshi, kubyitabira ari ibintu na we yishimira, cyane cyane iyo abonye umwanya wo guhura n’abakunzi be no gusangira na bo ibyishimo.
Abajijwe ku gitaramo abakunzi be bamaze igihe bamusaba gukorera muri BK Arena, Knowless yavuze ko na we abifite mu bitekerezo, ariko ko azakora ibishoboka byose kugira ngo kizategurwe neza.
Ati: “Uyu munsi muri Camp Kigali hari ibirori bya Blackout, numvise igitekerezo cyabo ndabashyigikira. Ibyanjye ndabyifuza, biri mu mishinga. Ni ikibazo cy’igihe no kubitegura neza.”
Aya magambo agaragaza ko igitekerezo cyo gukorera igitaramo muri BK Arena kitari kure y’ibyo atekereza, nubwo ataratangaza igihe kizabera.
Knowless yageze ku rubyiniro ahagana saa 23:45, atangirira ku ndirimbo ye ‘Sweet Mutima’, imaze igihe izwi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.
Yakomereje ku zindi ndirimbo ze zakunzwe, zirimo ‘Sinzakwibagirwa’, indirimbo yakoze nyuma yo kwinjira muri Kina Music ya Ishimwe Karake Clement.
Iyi ndirimbo yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, ndetse Knowless avuga ko ari yo yabaye intangiriro y’icyiciro gishya mu buzima bwe bw’ubuhanzi.
Yanasubiyemo indirimbo ‘Nshatse Inshuti Zirananira’ ya Makanyaga Abdul, ivuga ku bucuti n’abantu bashobora kukwegera bitewe n’ibyo ufite, ariko bakakuvaho iyo ubibuze.
Iyi ndirimbo yaje no gusubirwamo mu buryo bwa Remix ihuriyemo abahanzi barimo Tom Close, Christopher, Dream Boys na Butera Knowless.
Uyu muhanzikazi yanatangaje ko yari ategerejweho gushyira hanze indirimbo nshya, avuga ko yari iteganyijwe gusohoka mu ijoro ry’igitaramo, ariko amasaha akababera make.
Ati: “Ubundi twari kuyisohora iri joro, ariko kuko amasaha yadufashe, bigenze neza irasohoka uyu munsi.”
Knowless ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, akaba amaze imyaka myinshi akora umuziki kandi afite indirimbo zakomeje gukundwa n’abatari bake.


