
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ndabamenye Telesphore, yasobanuye ko ibura ry’amata ku isoko ryatewe n’ubwatsi bwabaye buke kubera izuba ryamaze igihe kirekire, mu gihe izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryo rifitanye isano n’impamvu zitandukanye zirimo imihindagurikire y’ibihe yagabanyije umusaruro wari witezwe.
Yabigarutseho ku wa 27 Ukwakira 2026, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, atanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu ngendo rusange Abadepite bakoreye hirya no hino mu Gihugu, basura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Depite Mukabunani Christine yagaragaje ko ibura ry’amata rikomeje guhangayikisha abaturage, kuko ritakigarukira ku biciro biri hejuru, ahubwo n’uwiteguye kuyagura ahenze ashobora kuyabura.
Ati “Twavugaga ngo amata arahenze ariko noneho n’ahenze nta n’ahari. Nagira ngo numve icyo twabwira Abanyarwanda kuko ni ibintu bidasanzwe aho umuntu yifuza n’amata amuhenze akayabura.”
Iki kibazo cyanagarutsweho n’abandi Badepite bagaragaje ko amata yabuze ku isoko.
Muri Simba Supermarket, agashashi kamwe k’amata kagura 800 Frw, ariko umuguzi akemererwa kugura udushashi tune gusa.
Minisitiri Dr Ndabamenye yasobanuye ko izuba ryamaze amezi arenga ane ryatumye ubwatsi buba buke, bigira ingaruka ku mukamo.
Yagaragaje ko amasomo yavuye muri icyo kibazo yatumye hategurwa ubukangurambaga bwo gutera ubwatsi, butangirira mu turere twa Nyagatare na Gatsibo muri uku kwezi k’Ukwakira. Harimo kandi ibikorwa byo kugeza amazi ku matungo no gutunganya ibikorwaremezo, nubwo hakenewe kongerwa ibikorwa.
Yavuze ko ubwo bukangurambaga buzajyana no gushishikariza aborozi kubika ubwatsi, kugira ngo bazabugaburire amatungo mu gihe bwabaye buke.
Ati “Ubwo bukangurambaga rero bwo gutera ubwatsi no kugira icyo babika bijye no mu muco wacu birimo kugira ngo twigishe abaturage, amata ikiba cyabiteye ni uko ubwatsi bwabaye buke ariko ntabwo twifuza ko byakomeza gutyo. Ubwo bukangurambaga ni cyo buzaba bugamije kugira ngo tubijyanane n’iki gihembwe cy’ihinga, imvura yabonetse tuzanakomeze tubikore noneho tujye no muri rya koranabuhanga ryo kububika. Hari aho bikorwa ariko twifuza ko byaba byinshi bikiyongera.”
Mu 2025 u Rwanda rwabonye umukamo wa litiro 1.152.514.000 z’amata uvuye kuri litiro 1.092.430.000 mu 2024.


