Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko afite igitekerezo cyo guhindura izina ry’inyanja ya Atlantique na Pacifique, imwe muri izo ikamwitirirwa, ikitwa “Inyanja ya Trump”.

Ibi yabigarutseho ku wa 10 Ukwakira 2026, ubwo yari mu Mujyi wa Clarksville, muri Leta ya Tennessee yo muri Amerika, aho yavuze ko imwe muri izi nyanja ebyiri nini ku Isi ishobora kwitwa “Inyanja ya Trump” cyangwa “Inyanja ya Amerika”.

Yavuze ko yifuza ko hari ahandi hantu hakomeye ku Isi hahindurirwa izina mbere y’uko ava ku butegetsi.

Muri Mutarama 2025, Trump yashyize umukono ku iteka rihindura izina ry’Ikigobe cya Mexique, cyitwa “Ikigobe cya Amerika”.

Perezida Trump aheruka gutangaza ko igihugu cye kiri gutekereza guhindura izina ry’Ikiyaga Ontario kikitwa “Lake America”, ibikomeza kwenyegeza umwuka mubi mubi hagati ya Amerika na Canada.

Trump yavuze ko nubwo Amerika ifite ikigobe, ikiyaga cyiza ndetse ubungubu ikeneye no kugira umugezi.

Ati “Ntabwo nshaka guhindura izina ry’umugezi wa Hudson. Ibyo byaba bikabije kuko Henry Hudson yakoze akazi gakomeye ko kugitunganya mu myaka myinshi ishize.”

Perezida Trump yagaragaje ko yifuza guhindura izina ry’ibintu bikomeye birenze umugezi.

Ati “Ubu dukeneye umugezi kandi tunakeneye inyanja, rero ni yo mpamvu nifuza guhindura izina ry’inyanja ya Atlantique cyangwa iya Pacifique. Dushobora kuzita inyanja ya Trump cyangwa inyanja ya Amerika.”

Trump yavuze ko yifuza ko ibyo biba mbere y’uko ava ku butegetsi ndetse abamushyigikiye bagaragaza ko bashyigikiye icyo gitekerezo.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE